Nyuma y’iminsi ibiri ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bangboka giherereye mu mujyi wa Kisangani ho mu ntara ya Tshopo kigabweho igitero cya za drone, umutwe wa AFC/M23 wemeje ko ari wo wakirasheho.

AFC/M23 yemeje ko yarashe kuri kiriya kibuga ikanasenya ikigo cyayoborerwagamo ibitero bya za drone z’igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC), nyuma y’amasaha make Perezida wayo, Bertrand Bisimwa ateguje ko uriya mutwe ugiye gutangira kurasa ahantu ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa zifashisha mu kugaba ibitero bya za drone n’iby’indege z’intambara za Sukhoi ku baturage bo mu duce wabohoye ndetse no ku birindiro byawo.

 

 

Ikibuga cy’indege cya Kisangani n’icya Bujumbura mu Burundi hari mu hantu AFC/M23 yakunze gushyira mu majwi ko hifashishwa mu kugaba ibitero ku baturage b’inzirakarengane, by’umwihariko abatuye mu Minembwe ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

 

 

Iki gice kandi gisanzwemo Ingabo nyinshi z’u Burundi zishinjwa kuba zimaze amezi menshi zikorera ubwicanyi abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

 

 

Gahunda y’uko AFC/M23 igomba kurasa ahantu hose Kinshasa yifashisha mu kugaba ibitero byo mu kirere mu bice uriya mutwe ugenzura, yanashimangiwe n’umuhuzabikorwa wayo, Corneille Nangaa.

 

 

Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Umuburo twamaze gutanga ku kibuga cy’indege cya Kisangani waciye umurongo utukura: ubwiganze bwo mu kirere bwari bushingiyeho ingamba za Tshisekedi ntibukiriho…guhera ubu igikoresho cyose cyo mu kirere kizoherezwa kugirira nabi abaturage bo mu bice byabohowe kizasenyerwa aho giturutse.”

Yunzemo ati: “Amatwara yo kwirinda mbere yo kugabwaho igitero yatangiye gukurikizwa. Buri kibazo cyose kizakubitirwa aho gitangirira.”

 

 

N’ubwo Nangaa atigeze aha ubutumwa igihugu cy’u Burundi, ubutumwa bwe bwumvikanisha ko ikibuga cy’indege cya Bujumbura na cyo nigikomeza kwifashishwa mu kugaba ibitero mu matware ya AFC/M23 na cyo kizaraswaho.

 

 

AFC/M23 icyakora ku rundi ruhande yakunze kuvuga ko nta gahunda ifite yo kujya mu makimbirane n’u Burundi, kuko butari mu bo ifitanye na bo ibibazo dore ko yemeza ko Leta ya RDC ari yo yonyine babifitanye.

 

 

Uyu mutwe ku rundi ruhande ariko wakunze gusaba u Burundi kuvana ingabo zabwo muri RDC no kureka gukomeza kwivanga mu makimbirane atabureba.

 

 

Ni ubusabe Gitega yimye amatwi, ndetse amakuru avuga ko mu cyumweru gishize Ingabo zayo n’iza AFC/M23 zacakiraniye hafi y’umupaka w’u Burundi na RDC hagapfa Abarundi benshi.

 

 

Andi makuru avuga ko abo bikekwa ko ari abakomando ba M23 baraye bagabye ibitero ku mipaka y’u Burundi na Congo bagashimuta abashinzwe umutekano babarirwa muri 24 bayirindaga.