Umuyobozi mukuru w’ingabo mu Gisirikare cy’u Burusiya yajyanywe mu bitaro nyuma yo kurasirwa inshuro nyinshi mu murwa mukuru, Moscou, nk:uko ibitangazamakuru byaho bivuga.
Kuri uyu wa Gatanu, Umuvugizi wa Komite Ishinzwe Iperereza mu Burusiya (ICR), Svetlana Petrenko, yatangaje ko umuntu utazwi witwaje imbunda yagabye igitero kuri Lt. Gen. Vladimir Alekseyev, umuyobozi wungirije w’Ubutasi bwa Gisirikare mu Burusiya.
Alekseyev yungirije umuyobozi wa rimwe mu mashami y’ingenzi mu buyobozi bukuru bwa minisiteri y’ingabo mu Burusiya.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru Interfax bibitangaza, Petrenko yabwiye abanyamakuru ko hatangijwe iperereza ku cyaha cyo kugerageza kwica no ku cyaha cyo gucuruza imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.
Yavuze ko igitero cyabereye mu nyubako iri ku muhanda wa Volokolamsk i Moscou kandi ukekwaho icyaha yahise ahunga.
Petrenko yagize ati: “uwahohotewe ari muri bimwe mu bitaro byo mu mujyi.”
Yongeyeho ko abashinzwe iperereza n’inzobere mu by’ubutabera barimo gukorera ahabereye icyaha, basuzuma amashusho y’umutekano ndetse banabaza abatangabuhamya.