Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yamenyesheje ku mugaragaro Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, icyemezo cya guverinoma ye cyo gukura Ingabo za Afurika y’Epfo mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo Kubungabunga Umutekano muri Repubulia ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO).
Hamwe n’abasirikare barenga 700 boherejwe, Afurika y’Epfo iri mu bihugu icumi bya mbere byatanze ingabo nyinshi muri iki gikorwa cya Loni, yari imaze imyaka igera kuri 27 ishyigikira. Iri tangazo ryerekana iherezo ry’uruhare rurerure rwa Afurika y’Epfo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri RDC, aho manda ya MONUSCO yagiye ihinduka hakabamo kurinda abasivili, gutabara, ariko no kwishora mu ntambara ishyigikira Igisirikare cya Congo.
Nk’uko Perezidansi wa Afurika y’Epfo ibitangaza, ngo uku kuvana ingabo mu butumwa bwa MONUSCO bigamije kongera “gukomeza no gusubiza ku murongo” umutungo muke w’Ingabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF), cyugarijwe n’imbogamizi z’ingengo y’imari muri iki gihe.
Gahunda yo gucyura ingabo izakorwa ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye, kandi biteganijwe ko izarangira mu mpera za 2026. Perezida Ramaphosa yishimiye amashimwe y António Guterres ku musanzu igihugu cye cyatanze, mu gihe yashimangiye ko Pretoria yiyemeje gukomeza umubano usanzwe ukomeye na Kinshasa ndetse no gushyigikira gahunda za SADC, Afurika Yunze Ubumwe na Loni zo gushaka amahoro arambye muri RDC.