Ukekwaho kuba ari we wagize uruhare mu gushaka kwica umuyobozi mukuru w’ingabo mu Burusiya i Moscou, mu gitero cyitiriwe Ukraine, yatawe muri yombi nyuma yo guhungira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nk’uko inzego z’ubutasi z’u Burusiya (FSB) zatangaje kuri iki Cyumweru, itariki ya 8 Gashyantare.
Ku wa Gatanu ushize, Gen. Vladimir Alekseyev yarashwe inshuro nyinshi maze ajyanwa mu bitaro, nyuma y’ubundi bwicanyi bwakorewe mu Burusiya no mu turere twa Ukraine tugenzurwa na Moscou, bwibasiye abasirikare bakuru n’abayobozi baho harimo bumwe bwigambwe na Ukraine.
Vladimir Alekseyev warokotse, yungirije umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare mu Burusiya, Igor Kostyukov, uyobora intumwa z’u Burusiya mu biganiro by’amahoro na Ukraine.
Nk’uko FSB ibitangaza, umuturage w’u Burusiya wavutse mu 1960, ukekwaho kuba ari we wagerageje kwica Gen. Alekseyev, “yarafashwe ashyikirizwa u Burusiya” nyuma yo guhungira i Dubai.
FSB yatangaje ko umwe mu bafatanyabikorwa be yafatiwe i Moscou, undi mugore bafatanyije, yashoboye guhungira muri Ukraine, nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya bitangaza.