Major-General Deus Sande wari umuyobozi wa Diviziyo y’Ingabo za Uganda ishinzwe gukoresha imodoka z’ibifaru, yapfuye ubwo yari mu nzira ajya gushyingura Jenerali mugenzi we uheruka gupfa.

 

Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’umuvugizi w’umusigire wa UPDF, Colonel Chris Magezi, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.

 

Yagize ati: “Amakuba na none yongeye kugwirira umuryango wa UPDF, hanyuma n’umubabaro mwinshi, turemeza urupfu rutunguranye rw’umuyobozi wa Diviziyo ikoresha ibifaru y’i Masaka, Major General Deus Sande, rwabereye muri Mpigi ahagana 03:45”.

 

Maj. Gen Sande yapfuye ubwo yari mu nzira yerekeza i Kampala, aho yari agiye gushyingura mugenzi we, Maj. Gen Francis Takirwa.

 

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Takirwa wari Umugaba wungirije w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yapfuye azize uburwayi.

 

UPDF ivuga ko Maj. Gen Deus Sande yagize ikibazo cyo guhumeka ubwo yari mu rugendo, hanyuma bagerageza kumujyana ku bitaro bya Mpigi ntibyagira icyo bitanga.

 

Yunzemo ko intandaro y’urupfu rwe izatangazwa nyuma, mbere yo kwihanganisha umuryango we.