Umukobwa witwa Gihozo Henriette w’imyaka 18 afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi, akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umusore witwa Hanyurimana Lazare w’imyaka 25 akoresheje urwembe, nyuma y’uko uyu musore yanze kumukunda.

 

 

Ibi byabereye mu kabari ko mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe. Amakuru avuga ko uwo mukobwa yasanze uwo musore mu kabari atangira kumubaza impamvu akomeza kumwanga kandi yaragaragazaga ko amukunda. Umusore yamusubije ko atamwiyumvamo, ariko umukobwa akomeza kumuhatiriza.

 

Abari aho bavuga ko habayeho guterana amagambo hagati yabo, bikarangira bombi bakubitanye urushyi, mbere y’uko batandukanywa. Umukobwa yasohotse mu kabari, ajya kugura urwembe muri butiki iri hafi aho, agaruka atunguranye agatangira gukata uwo musore ku kuboko, ku kibero no mu gatuza, aramukomeretsa bikomeye.

 

Inzego z’umutekano zirimo irondo n’ubuyobozi bw’akagari zahise zitabara, umusore ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe ari kuva amaraso menshi, naho umukobwa ahita atabwa muri yombi.

 

 

Amakuru aturuka ku baturage avuga ko uwo mukobwa asanzwe atuye mu mujyi wa Rusizi, aho bivugwa ko yavuye i Huye, ndetse ko yigeze kubyara atarageza ku myaka y’ubukure. Umusore we ngo asanzwe akora ubucuruzi muri uwo mujyi.

 

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yemeje iby’aya makuru, anenga iyo myitwarire. Yagize ati: “Gukemura amakimbirane binyuze mu rugomo si byo. Urubyiruko rukwiye kwirinda gushaka urukundo ku ngufu no kwishora mu businzi n’imyitwarire ishobora kurugusha mu byaha.”

 

 

Yongeyeho ko dosiye y’uyu mukobwa yashyikirijwe RIB kugira ngo akurikiranwe n’amategeko, anasaba ababyeyi kugira uruhare rukomeye mu kurera no kugenzura imyitwarire y’abana babo.