Ikigo kigenzura itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyareze sosiyete ya MTN Group kiyishinja gukorera i Goma na Rutshuru nta ruhushya ifite.

Ikigo ARPTC mu itangazo cyasohoye, cyavuze ko MTN Group irimo gutanga serivisi za telefone ngendanwa na internet, “i Goma na Rutshuru, itarabiherewe uruhushya”.

 

MTN Group isanzwe ifite amashami mu bihugu birimo u Rwanda na Uganda bituranye n’uduce ARPTC ivuga, ntacyo iratangaza ku bivugwa.

 

 

Autorité de Réguration de la Poste et des Télécommunications du Congo (ARPTC) ivuga ko ibyo MTN Group irimo gukora binyuranyije n’amategeko kandi biyishyira mu kuba “yakurikiranwa”.

 

 

ARPTC ivuga ko yamaze “gutanga ikirego ku nzego z’igihugu na mpuzamahanga”, ndetse ko izitabaza inzira zose z’amategeko kugira ngo “hubahwe amategeko n’ubusugire mu ikoranabuhanga by’igihugu cyacu”.