Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemeye gahunda y’agahenge ya Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, kandi ashimira ibikorwa bya Angola bikomeje byo guteza imbere amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya RDC, kuri uyu wa Gatanu, rivuga rigira riti: “Repubulika ya Demokarasi ya Congo iramenyesha Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’amahanga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemeye ihame ryo guhagarika imirwano, mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’amahoro ku makimbirane.”
Gahunda yo guhagarika imirwano, guhera kuwa Gatatu, itariki 18 Gashyantare, isaba guhagarika byimazeyo kandi byihuse gushinga ibindi birindiro, guhagarika kongera ingabo no kuzisimbuza, guhagarika ibitero byose no kugerageza guhindura uko ibintu bimeze ku rugamba, ndetse no guhagarika inkunga zose zituruka hanze zigenewe imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bw’igihugu.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko igikorwa icyo ari cyo cyose kigamije guhindura uko ibintu bimeze kuri terrain mu gihe cyo guhagarika imirwano cyahungabanya cyane ikizere gifitiwe iyi gahunda kandi bikayica intege.