Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare zavuye mu birindiro bya Buhaya, nyuma y’amezi atatu zibyirukanyemo abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo.
Buhaya ni umusozi w’ingenzi witegeye agace ka Katobi, ukaba uherereye mu bilometero bibarirwa muri 15 uvuye mu mujyi wa Pinga uherereye muri Teritwari ya Walikale.
Mu Ugushyingo 2025 ni bwo AFC/M23 yari yigaruriye ibyo birindiro ibyirukanyemo abarwanyi ba Wazalendo basanzwe bafasha ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara irwanamo na M23.
Ntihazwi icyatumye M23 ibivamo.
Umuyobozi wa Groupement ya Kisimba biherereyemo, yemeje ko abarwanyi b’uriya mutwe babivuyemo rwihishwa mu ijoro ryo ku wa Kane, gusa avuga ko aho bahise berekeza hataramenyekana.
Nyuma yo kuva mu birindiro bya Buhaya, amakuru avuga ko abarwanyi ba Wazalendo bahise babisubiramo ku wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare.