Gaston Sindimwo wabaye Visi-Perezida w’u Burundi, yatangaje ko atumva impamvu u Rwanda rumaze igihe rusabwa gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwafashe, nyamara rugaragaza impungenge z’uko umutekano warwo ushobora guhungabanywa.

 

Uyu mugabo wabaye Visi-Perezida w’u Burundi hagati ya 2015 na 2020 ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza, yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Chaîne ya YouTube yitwa Africa TV.

 

U Rwanda rumaze igihe rwotswa igitutu n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi birusaba kuvana ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa rwo rwakunze kuvuga ko ntazo rufite ku butaka bw’iki gihugu.

 

U Rwanda icyakora rwemera ko hari ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka, gusa rukavuga ko ruzazivanaho ari uko umutwe wa FDLR umaze igihe ufite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano utakiriho.

 

Gahunda yo gusenya uyu mutwe kandi iteganywa n’amasezerano ya Washington u Rwanda rwasinyanye na Congo Kinshasa, ndetse ateganya ko nyuma yo kuwusenya ari bwo u Rwanda rugomba gukuraho ziriya ngamba z’ubwirinzi.

 

Sindimwo yagaragaje ko abasaba u Rwanda gukuraho ziriya ngamba bashobora kuba bagambiriye kurutera, anashimangira ko ariya masezerano ntacyo amaze.

 

Ati: “Wowe uje kumbwira ngo nkureho ingamba z’ubwirinzi iwanjye, ushaka iki? Ushaka kuntera. Ariya masezerano ya Washington, kuri njyewe nta kirimo nshingiye ku makimbirane ari muri RDC.”

 

Mu gihe kandi ibihugu bitandukanye birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangiye guteguza u Rwanda ibihano, Sindimwo yagaragaje ko ntacyo ibihano bishobora gutwara igihugu kuko n’u Burundi bwabifatiwe ariko bugakomeza kubaho.

 

Ati: “Hari ibintu mpora nseka cyane. Bagufatiye ibihano ngo bigende bite? Twebwe ntibadufatiye ibihano? Ntitwabayeho? Ririya ni iterabwoba.”

 

 

Sindimwo yashimangiye ko ashyigikiye icyemezo Perezida Kagame yafashe cyo kurinda umutekano w’Abanyarwanda, kuko nta terabwoba rikwiye kubuza umuyobozi gukorera igihugu cye imirimo myiza.