Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko warekuye abasirikare 230 bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bari bamaze igihe mu maboko yawo, kugira ngo bashyikirizwe imiryango yawo.

 

Ku wa Gatanu tariki ya 30 ni bwo uriya mutwe washyikirije abo basirikare Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe kwitegura no gucunga ibiza; ndetse n’uburinganire.

 

 

Madamu Hadja Lahbib wagiriraga uruzinduko mu mujyi wa Goma nyuma yo kuva i Kigali, yakiriwe anagirana ibiganiro n’umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yerubo.

 

Ni ibiganiro byibanze ku miterere y’ubutabazi bw’ibanze muri RDC, by’umwihariko mu burasirazuba bw’iki gihugu.

AFC/M23 mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu, yavuze ko Hadja Lahbib yashimangiye akamaro ko kongera imikoranire hagati ya AFC/M23 n’abakora ibikorwa by’ubutabazi, kugira ngo harusheho gusubizwa ibibazo byugarije abaturage ba Congo bamaze imyaka myinshi bibasiwe n’intambara.

 

 

Yanagaragaje ko hakenewe gufungura inzira z’ubutabazi, hashyirwaho Komite Tekinike Ihuriweho, ndetse anagaragaza inyota yo kongera gufungura ikibuga cy’indege cya Goma.

Nangaa yijeje Hadja ubufatanye bwiza hagati ya AFC/M23 n’abakorera ibikorwa by’ubutabazi mu bice igenzura, ndetse ko ingamba zorohereza urujya n’uruza rw’abaturage zamaze gushyirwaho.

 

 

Yavuze ko mu mwaka umwe ushize AFC/M23 ishyizeho inzego z’ubuyobozi hamaze kugaragara impinduka zifatika, zirimo kugaruka k’umutekano, gusenya inkambi z’abari baravuye mu byabo, ikurwaho ry’inzitizi zose zari zarashyizweho na Wazalendo, FARDC na FDLR; ndetse no gusubiza mu byabo abaturage bagera kuri 1.200.000 bari barahungiye mu nkengero za Goma.

 

 

Ni ibintu AFC/M23 ivuga ko byatumye umusaruro w’ibiribwa wiyongera cyane muri ako karere.

Uyu mutwe kandi wavuze ko mu rwego rw’uruzinduko rwa Hadja Lahbib i Goma, wafashe icyemezo cyo kurekura abana bato 40 ndetse n’abagore bagera kuri 100 bari barinjijwe mu gisirikare na FARDC nyuma bakisanga mu maboko ya AFC/M23, kugira ngo basubizwe mu miryango yabo.

 

 

Wunzemo ko “wanashyikirije Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi abasirikare 230 ba FARDC bakomerekeye ku rugamba, bari bamaze kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya gisirikare bya Katindo bicungwa na AFC/M23, kugira ngo basubizwe imiryango yabo.”

 

 

AFC/M23 ivuga ko yiteguye gukomeza kugirana na EU ibiganiro bya tekiniki, mu rwego rwo kurushaho gushimangira uburyo bw’imikoranire hagati yayo n’abatabazi bo mu bice igenzura.