Umutwe wa AFC/M23 urashinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugaba ibitero bya drone muri Rubaya, agace ko muri Teritwari ya Masisi gakungahaye ku mabuye y’agaciro.
Kuva ku wa Mbere tariki ya 23 ibice bikikije Rubaya byabaye isibaniro ry’imirwano ikomeye, nyuma yo kugabwamo ibitero by’ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’abarwanyi b’imutwe ya Wazalendo bafatanya na zo urugamba.
AFC/M23 biciye mu muvigizi wayo, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo za Leta zakajije ibitero kuri Rubaya, nyuma yo kuyirasaho na za drone kuva mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri.
Ati: “Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare guhera saa 02:43 z’igitondo, drone z’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ziri kurasa buhumyi umujyi wa Rubaya, zica igikuba ndetse zinica abaturage b’abasivile.”
AFC/M23 nta mubare w’abahitanwe na biriya bitero yatangaje, gusa Kanyuka yavuze ko ibyakozwe n’ubutegetsi bwa Congo ari “igikorwa icy’ubugome kigize icyaha cyibasiye inyoko muntu, ndetse n’icy’intambara.”
Perezida wa M23 akanaba umuhuzabikorwa wungirije w’ihuriro rya AFC, Bertrand Bisimwa, yagaragaje ko ibitero byatangiye kugabwa mu Rubaya bifite aho bihurira n’amasezerano yerekeye amabuye y’agaciro ubutegetsi bw’i Kinshasa buheruka gusinyira i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati: “Kuva i Washington hasinyirwa amasezerano y’ubukungu mu by’amabuye y’agaciro, ubutegetsi bwa Kinshasa bwaribonye bikabije. Nta cyubahiro bugiha gahunda y’amahoro, kandi bukomeje gukora ibikorwa by’ubwicanyi n’itsembwa ry’inzirakarengane nta gihano, ibinyuranyije n’agahenge kari karemeranyijweho.”
Rubaya yatangiye kugabwaho ibitero, nyuma y’iminsi mike Leta ya RDC ishyize ku rutonde amabuye yo muri kariya gace ku yo yifuza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zacukura.
Agace ka Rubaya ka mbere kabarizwamo ibirombe byinshi bya Coltan ku Isi, AFC/M23 ikagenzura kuva muri Gicurasi 2024.