Igazeti ya Leta ya y’u Rwanda (Official Gazette of the Republic of Rwanda )yasohotse ku wa 23 Gashyantare 2026 yemeje ibiciro bishya by’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), ihamya ko amakuru yavugwaga ko umuturage azajya yishyura ibihumbi 60,000 Frw ari ibihuha bidafite ishingiro.
Iri tangazo ryasohotse rigaragaza ko amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza azakomeza kugenwa hashingiwe ku byiciro by’imibereho (Ubudehe) byanditse muri sisitemu ya IMIBEREHO Dynamic Social Registry.
Hasingiwe ku Iteka rya Minisitiri Nº 002/26/10/TC ryo ku wa 16/02/2026 rishyiraho ingano n’uburyo bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza Leta y’u Rwanda yatangaje ko buri munyamuryango azajya atanga umusanzu ku mwaka hakurikijwe urwego abarizwamo:
Urwego rwa mbere: 4,000 Frw ku muntu (yishyurwa na Leta)
Urwego rwa kabiri: 3,000 Frw ku muntu, Leta ikongeraho 1,000 Frw
Urwego rwa gatatu: 5,000 Frw ku muntu
Urwego rwa kane: 8,000 Frw ku muntu
Urwego rwa gatanu: 20,000 Frw ku muntu
Mu myaka ishize, ubwisungane mu kwivuza bwishyurwaga ku mafaranga make, aho abaturage benshi mu byiciro byo hasi bishyurirwaga n’inkunga ya Leta cyangwa bagatanga umusanzu uri hasi ya 3,000 Frw.
Ibi byatumaga gahunda ya Mituweli ikomeza gufasha abaturage kubona ubuvuzi ku giciro gito, ariko byanavugwaga ko hakenewe kongera umusanzu kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zirusheho kunozwa no kongera ubushobozi bw’ibigo nderabuzima.
Leta ivuga ko iri vugururwa rigamije gukomeza gufasha abatishoboye kubona ubuvuzi, kongera ireme rya serivisi z’ubuzima, no gukomeza gushyigikira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ku buryo burambye.
Abaturage basabwa kwirinda amakuru atemewe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bagakurikiza ibyatangajwe mu nyandiko zemewe za Leta. Iriteka ritangira gukurikizwa kumunsi ritangarijweho mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’uRwanda.