Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gashyantare byitezwe ko ahura akanagirana ibiganiro na Gen. Dagvin Anderson wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Gen. Dagvin asanzwe ari umuyobozi w’ingabo za Amerika zikorera muri Afurika (AFRICOM).
Amakuru avuga ko mu byo ari buganireho na Tshisekedi, harimo uko Amerika na RDC byashimangira imikoranire ya gisirikare ndetse n’uko ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyakemuka.
Kinshasa imaze igihe yifuza gusinyana na Washington amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, kugira ngo Amerika ijye itozaingabo zayo, ijye iyigurisha ibikoresho bya gisirikare ndetse inayifashe gukora ubutasi bwa gisirikare.
Gen. Dagvin ari i Kinshasa, nyuma yo kuva i Accra muri Ghana aho yahuriye akanagirana ibiganiro na Perezida John Dramani Mahama.