Amabombe yongeye kumvikana kuri iki Cyumweru mu bice bya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare 2026, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, umudugudu wa Kalongi uvugwaho kuba waragabweho igitero cya drone.

 

 

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23, iri huriro rivuga ko ingabo zifatanya na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye icyo gitero, rikaba ryateje inkongi yangije inzu n’ibindi bikorwa by’abaturage muri ako gace ka Minembwe.

 

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko no kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2026, kuva mu gitondo, ibisasu byakomeje guterwa mu bice bituwe cyane bya Kalingi, hakoreshejwe drone zivugwa ko ari iz’ubwiyahuzi. AFC/M23 ishinja izo ngabo kuba zarashe mu buryo butarobanura, ibintu ivuga ko byashyize ubuzima bw’abasivili mu kaga.

 

 

Nk’uko iri huriro ribitangaza, ahagana saa moya za mu gitondo kuri iki Cyumweru, ihuriro rigizwe n’ingabo za leta zirimo FARDC, FDNB, FDLR, abacanshuro n’inyeshyamba za Wazalendo, ryagabye igitero ku birindiro byayo i Kakenke no mu duce tuyegereye.

 

AFC/M23 ivuga ko ibi bitero bikomeje byerekana ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje guhitamo inzira y’intambara aho gushaka umuti wa politiki w’amahoro. Iri huriro ryatangaje ko ingabo zaryo zikomeje kuba maso kandi ziteguye “kurengera no kurinda abasivili.”

 

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa FARDC ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku byavuzwe muri iri tangazo, kandi nta mibare yemejwe ku bahitanywe cyangwa abakomeretse muri ibi bitero byombi.