Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026, zatangaje ko zafatiye ibihano Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), ndetse n’abasirikare bakuru bane.

Ni ibihano Amerika yafashe, nyuma yo gushinja u Rwanda kutubahiriza amasezerano ya Washington rwasinyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Ishami rya Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe kugenzura umutungo w’abafatirwa ibihano, ryatangaje usibye RDF abandi ryafatiye ibihano ari abayobozi bakuru bayo.

 

Barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi wa Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda, Maj. Gen Ruki Karusisi ndetse n’Umuyobozi w’Ingabo zo mu mutwe udasanzwe, Brig. Gen Gashugi Stanislas.