Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kubuza abayobozi benshi b’u Rwanda kubona viza zibemerera gukandagira ku butaka bwazo, kubera guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

 

Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026.

 

 

Yagize iti: “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika izashyiraho guhagarika gutanga viza ku bayobozi bakuru benshi bo mu Rwanda, kubera guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).”

 

 

Washington kandi ivuga ko iki cyemezo gishingiye ku kuba abayobozi b’u Rwanda bakomeje “gushyigikira umutwe wa M23 no kurenga ku masezerano ya Washington”, mbere yo kubashinja “guteza urugomo no gusenya amahoro n’umutekano” mu karere k’Ibiyaga Bigari.

 

 

Gahunda nshya ya Amerika irakurikira ibihano iheruka gufatira ingabo z’u Rwanda (RDF) n’abayobozi bane bakuru bazo, ibashinja gufasha M23 no kurenga ku masezerano ya Washington.

 

Washington ivuga ko iteganya kuba impande zose zifite uruhare mu masezerano ya Washington zigomba gushyira mu bikorwa ibyo ziyemeje.

 

 

Ivuga ko RDC by’umwihariko igomba “guhita isenya umutwe witwaje intwaro wa FDLR n’indi mitwe bakorana”, hanyuma u Rwanda na rwo “rugakura ingabo n’ibikoresho bya gisirikare muri RDC.”

 

 

Amerika ivuga ko ibi ari byo byonyine bizatuma kugera ku bukungu mu karere k’Ibiyaga Bigari bishoboka.

Washington kandi yashimangiye ko abantu bakekwaho kuba bagira uruhare mu gufatanya, cyangwa kugira uruhare rwihariye urutaziguye mu gusenya cyangwa gukumira amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari bazahura n’ingaruka.

 

 

Yunzemo ko gukumira abayobozi b’u Rwanda ku butaka bwayo bishingiye ku ngingo ya 212(a)(3)(C) y’Itegeko ryerekeye Abimukira n’Ubwenegihugu iha Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga uburenganzira bwo kutemerera umunyamahanga kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe kuhinjira kwe bishobora “kugira ingaruka zikomeye ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika.”

 

 

Usibye abayobozi, amwe mu bagize imiryango yabo na bo bashobora kugirwaho ingaruka na kiriya cyemezo.