Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwihanangirije bwa nyuma abanyamakuru ba siporo bakora ibiganiro bibiba urwango mu babakurikira, ruvuga rugiye gutangira rubakurikirana.
Uru rwego rwatanze uyu muburo mu gihe mu minsi ishize humvikanye ihangana rikomeye hagati y’abanyamakuru bakora ibiganiro by’imikino kuri radiyo zikorera mu mujyi wa Kigali.
Ubwo iryo hangana no guterana amagambo byariho, nk’umunyamakuru Ngabo Roben yumvikanye avuga ko hari mugenzi we wamwise ‘Ex-FAR’.
Mugenzi we Lorenzo Christian Musangamfura wa SK FM we yumvikanye avuga ko hari mugenzi we ukora “ku gitangazamakuru cya leta” wamwise ‘Tshisekedi’.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye abanyamakuru ko uru rwego rugiye kujya ruhanagaza abanyamakuru bazaba baranzweho gukurura inzangano rubakurikirana.
Hari mu gikorwa cyo kwerekana abasore babiri bafatiwe mu byaha by’ubugome bitandukanye, barimo uw’imyaka 27 n’ufite 31 bakurikiranyweho ibyaha birimo icy’ubwambuzi bushukana n’icyo gusambanya abana b’abakobwa nyuma yo kubizeza akazi.
Dr. Murangira yaburiye abanyamakuru ati: “Ntawe tuzongera kwihanangiriza. Ubu ni ubwa mbere n’ubwa nyuma tubihanangirije. Tuzajya tuguhamagaza witabe, ukurikiranwe.”
Yakomeje agira ati: “Turabamenyesha kandi turabizeza ko tutazadohoka. Tuzabarwanya kugeza ku wa nyuma. Ubushobozi, ubufatanye n’ubushake turabufite. Turasaba abaturage gufatanya, biha icyuho abantu babiba.”
RIB yashimangiye ko itazahwema gukurikirana abakora ibyaha n’abahungabanya ituze ry’abaturage.