Umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa, yatangaje ko igitero cya drone cyagabwe mu mujyi wa Goma cyari kigambiriye abayobozi bakuru bo ku rwego rwa Politiki n’abagisirikare ba AFC/M23, barimo na we ubwe.
Nangaa yemeje ayo makuru mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’amasaha make igitero kibaye.
Yavuze ko mu bo kiriya gitero cyari kigambiriye harimo we, Gen. Sultani Makenga ukuriye igisirikare cya M23 na Bertrand Bisimwa na Freddy Kaniki basanzwe ari abahuzabikorwa bungirije.
Nangaa yashimangiye ko “intego nyamukuru y’ubutegetsi bwa Kinshasa ku ruhande rumwe ni uguca umutwe impinduramatwara, no guca intege opozisiyo ku rundi ruhande.”
Yavuze ko bijyanye no kuba ibitero by’ingabo za Leta bikomeje kwiyongera, AFC/M23 igomba gufata inshingano zo kurinda abaturage.
Kugeza ubu abantu batatu barimo Umufaransakazi Karine Buisset wakoreraga UNICEF ni no byamenyekanye ko biciwe mu gitero cyagabwe i Goma.
Umwe mu bayobozi bakuru ba AFC/M23 yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza ko imwe muri drone zagombaga kurasa ku rugo rwa Nangaa byarangiye iguye mu kiyaga cya Kivu.