Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana yagaragaje ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa Prof Banyaga Austin muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitandukanye n’uko hari bamwe mu barwanya u Rwanda bari bamaze iminsi bamugira umwere.

 

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga abantu bavuga ko Prof Banyaga atari mu gihugu ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

 

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ibi ari ibinyoma nk’ibya Semuhanuka bikwirakwizwa “n’ibigarasha, interahamwe, abafana ba FDLR n’abanzi b’u Rwanda” babeshya ko Profeseri Augustin Banyaga nta Jenoside yakoze kuko yari mu mahanga mu 1994.

 

Ati “Gukora Jenoside ntibivuga gutema, kurasa cyangwa se kwica ukoresheje amaboko yawe no kuba wari uri cyangwa warageze aho ubwicanyi bwakorewe. Umugambi wo gukora Jenoside uhera mu ngengabiterekezo itegurwa, ikigishwa, igakwirakwizwa mu bagenewe kwica ibangisha abagenewe kwicwa. Nibyo Banyaga yakoze yeruye, ku mugaragaro, mu mvugo no mu nyandiko.”

 

Kimwe mu byaha biranga Jenoside bikubiye mu masezerano mpuzamahanga yo gukumira Jenoside yo kuwa 9 Ukuboza 1948 ni uguhamagarira cyangwa gukangurira abantu mu ruhame gukora jenoside (Incitation Publique et Directe à commettre le Génocide/Direct and Public Incitment to Commit Genocide); ubwumvikane mu mugambi wo gukora jenoside.

 

Dr Bizimana ati “Ibi byaha ntibisaba ko ubikora aba yagiye byanze bikunze aho bikorerwa. Inkiko mpuzamahanga zabyemeje kenshi ku bajenosideri. “

 

Mu 2015 ubutabera bw’Ubudage bwaciriye urubanza abayobozi bakuru mu bya politiki ba FDLR, Dr Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni, bahamwa n’ibyaha byakozwe na FDLR muri Congo ku buterankunga bwa politiki n’amafranga bayihaye.

 

Ati “Ntabwo Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni bigeze bajya kwica no kurwana muri FDLR muri Congo, ariko barayishyigikiye nk’uko Augustin Banyaga yashyigikiye ingengabitekerezo ya MRND yo guhamagarira ikorwa rya Jenoside no gukangura, gushishikariza MRND n’Interahamwe gukorera Abatutsi Jenoside, kurwanya amasezerano y’amahoro, akigisha umugambi wa Jenoside.”

 

Yasobanuye ko Banyaga mu guhamagarira no gushyigikira ikorwa rya Jenoside akoresheje politiki n’inyandiko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu mwaka wa 1992, yashinze Ishyaka/Ihuriro yise CERCLE RWANDAIS DE REFLEXION yari afatanyije na Joseph Ntamatungiro ryari rifite icyicaro ahitwa Lemon muri Washington.

 

 

Abandi bari bagize Komite nshingwabikorwa b’iri Huriro ni Judith Mukaruziga, Jeanne d’Arc Niyigena, Patel Twarabamenye, Felicien Ntawukuriryayo, Faustin Iyamuremye, Emmanuel Nyemera na Felicien Rwangano. Muri iki gihe, benshi muri aba bantu, cyane cyane Emmanuel NYEMERA na Augustin BANYAGA ni abayoboke ba FDLR.

 

Dr Bizimana ati “Iryo Huriro ryasohoye inyandiko zihamagarira urwango kuri FPR-Inkotanyi, gushyigikira ingengabitekerezo ya jenoside ya hutu pawa bigakwirakwizwa mu Banyarwanda baba mu mahanga no mu Rwanda.”

 

Ku wa 28 Nyakanga 1992, Augustin Banyaga yandikiye Minisitiri w’Intebe, Dr Dismas Nsengiyaremye, ibaruwa ifunguye y’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside, anikoma Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Bonifasi Ngulinzira azira intambwe yari amaze kugeraho yo gushyira umukono ku gice cy’amasezerano y’amahoro kirebana n’isaranganya ry’ubutegetsi no kuvanga ingabo za FPR na ex-FAR.

 

Prof Banyaga yanditsemo ibitekerezo bigaragaza ku buryo bweruye umugambi wa Jenoside, ko gusinya amasezerano y’amahoro aha FPR uburenganzira ku gihugu ari nko gutera inkota mu mugongo w’Abanyarwanda (avuga abahutu); ko amasezerano ari mabi ngo kuko yagabiye Abatutsi imyanya mu butegetsi bw’igihugu kandi batabikwiye.

 

Yakoresheje ingengabitekerezo yise “ Tutsisation” ashimangira ko ayo masezerano atazagarura amahoro mu gihugu, ko ahubwo azatuma abaturage (Abahutu) bashyira hamwe bakarwanya Inyenzi (Abatutsi);

 

Iyandiko ya Banyaga kandi igaragaza ko kuba Guverinoma ya Nsengiyaremye yaremeye ko ingabo za Ex-FAR na FPR zizavangwa ari ikosa rizateza imidugararo mu gihugu (Jenoside); kuvanga ingabo bigamije guha Abatutsi uburyo bwo kuzakorera Abahutu Jenoside; bitazarenza amezi umunani intambara y’amoko itabaye (Jenoside).

 

Banyaga kandi yavuze ko Abanyarwanda bose bakunda igihugu, baba abanyenduga, abakiga, Abahutu, Abatwa n’Abatutsi, bagombye gushyira hamwe bakarwanya Inyenzi (Abatutsi); kuba Guverinoma ya Nsengiyaremye yaremeye ibyasabwe na FPR mu masezerano y’Arusha ari ugusubiza inyuma u Rwanda ho ibinyejana bitanu; ndetse intambara idashobora kuzahagarara igihe cyose Guverinoma ye ikorera inyungu z’umwanzi (Abatutsi).

 

Banyaga yanavuze ko hatagombye kubaho imishyikirano igamije gucyura impunzi z’Abatutsi; ahubwo ikibazo cyonyine cyagombye kuganirwaho mu mishyikirano ni ikirebana n’abantu bavanywe mu byabo n’intambara, aho kugirira impuhwe impunzi z’Abatutsi zimerewe neza Iburayi n’Amerika , zitegura kwimika ubutegetsi bushingiye ku moko y’Abahima n’Abatutsi;

 

Minisitiri Dr Bizimana ati “Banyaga ashyigikiye ibitekerezo n’ibikorwa bya CDR bihamagarira ubumwe bw’Abahutu; FPR si ishyaka rya politiki, ni Umutwe w’iterabwoba.”

 

Banyaga asoza abwira Minisitiri w’Intebe ngo uwabaha amahirwe u Rwanda rukabona undi Kayibanda.

 

Dr Bizimana ati “Uhakana ko ibi bitekerezo bya Profeseri Banyaga Augustin atari ubukangurambaga bwa Jenoside arashingira kuki? Mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ubukangurambaga bwa Jenoside nk’ubu bwahamye abicanyi benshi barimo uwari Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda (we yanemeye iki cyaha n’ibindi 10), Augustin Ngirabatware wari Minisitiri w’igenamigambi, abayobozi ba MRND Matayo Ngirumpatse na Edouard Karemera, abayobozi ba RTLM Jean Bosco Barayagwiza na Ferdinand Nahimana n’abakozi bayo Georges Ruggiu na Joseph Serugendo, Hassan Ngeze wari umuyobozi wa Kangura, umuririmbyi Simon Bikindi, Vincent Rutaganira, Jean Baptiste Gatete, Laurent Semanza, Juvénal Rugambagara, Sylvestre Gacumbitsi, n’abandi.”

 

Yashimangiye ko utazi iyo ava ntamenya iyo ajya, ndetse kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bidashobora gushingira ku binyoma no kugoreka amateka.

 

Ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda butangirira ku kumenya ibyabusenye no kubungabunga amateka y’ingengabitekerezo n’ibikorwa byabusenye. Ikiri ku isonga ku byasenye ubumwe bw’Abanyarwanda ni Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe ivuye ku mugambi wigishijwe n’abantu b’injijuke nka ba Prof Augustin Banyaga, Profeseri Ferdinand Nahimana, Dr Vincent Ntezimana, Dr Sosthène Munyemana, Dr Léon Mugesera, Ir Fabien Neretse, Dr Jean de Dieu Kamuhanda, Dr Jean Berchmas Nshimyumuremyi, Dr Alphonse Karemera, Dr Eugène Rwamucyo, Dr Pierre Mugabo, Dr Clément Kayishema, Dr Célestin Higiro, Dr Charles Zirimwabagabo, n’abandi.”