Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe mu mujyi wa Goma, nyuma yo kuhagaba igitero mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe.

 

Amakuru atangwa n’abayobozi ba AFC/M23 avuga ko usibye bariya 13 bishwe, hari n’abandi batatu bafashwe mpiri.

Ubuyobozi bw’uriya mutwe buvuga ko abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo baturutse muri Parike ya Virunga, bateye umujyi wa Goma bagamije gusahura ibicuruzwa, by’umwihariko ibyo kurya.

 

Ni igitero cyagabwe mu duce twa Mugunga, Ndosho na Kyeshero, ahumvikanye urusaku rw’imbunda zirimo n’iziremereye.

 

I Goma hagabwe kiriya gitero nyuma y’igihe kitageze ku cyumweru muri uriya mujyi hagabwe ikindi cya drone cyaguyemo abantu batatu, barimo Umufaransakazi Karine Buisset wakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF).

 

Kugeza ubu ntiharamenyekana abagabye iki gitero, gusa AFC/M23 yagishinje Leta ya RDC yo ihakana yivuye inyuma kuba ari yo yakigabye.

 

Ubutabera bw’u Bufaransa bwamaze gutangiza iperereza ku nkomoko yacyo, gusa ibyarivuyemo ntibiratangazwa.