Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwatumije i Washington intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gushaka uko ibiganiro bigamije amahoro mu burasirazuba bwa Congo byakongera kubyutswa.
Ibi biganiro biteganyijwe kubera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, bizahuza intumwa z’impande zombi mu biganiro byihariye n’ibihuriweho.
Ibi biganiro ikinyamakuru The Africa Report bivuga ko biyobowe n’abayobozi b’Inama y’Umutekano wa Amerika muri Maison Blanche, n’ishami rya Amerika rishinzwe Afurika.
Ni ubwa mbere izi mpande zigiye kongera guhura kuva mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo Amerika yafatiraga ibihano ingabo z’u Rwanda n’abayobozi bakuru bazo.
Amakuru avuga ko abazitabira ibiganiro barimo Mauro De Lorenzo usanzwe ari umujyanama mukuru wa Perezida Paul Kagame, na Brigadier General Patrick Karuretwa ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare mu ngabo z’u Rwanda.
Ku ruhande rwa RDC, hazaba hari Patrick Luabeya usanzwe ari intumwa yihariye ya Perezida Félix Tshisekedi.
Amerika ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe witwaje intwaro wa M23 ukomeje kurwanira n’ingabo za Leta ya RDC mu burasirazuba bwa kiriya gihugu; ibyatumye irufatira ibihano.
Amakuru avuga ko Washington yaba irimo gutekereza gufata ibindi bihano bishobora kwibanda ku bukungu bw’u Rwanda, mu gihe nta musaruro waba uvuye muri biriya biganiro.
Congo Kinshasa na yo muri iki gihe iri ku gitutu, kubera igitero cya drone cyagabwe i Goma kigahitana Umufaransakazi Karine Buisset wakoreraga UNICEF.
Abayobozi ba Amerika bagaragaje impungenge z’uko gushinja uruhande rumwe gusa bishobora gutuma igisirikare cya Kinshasa kirushaho gukaza ibitero.
Uretse ibi biganiro bya dipolomasi, i Washington hazanabera inama ya Powering Africa Summit, izahuza abaminisitiri b’ingufu baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, harimo na minisitiri wa RDC ushinzwe ibikomoka kuri Peteroli, Acacia Bandubola Mbongo.
Iyi nama izanitabirwa n’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ingufu, Chris Wright, ikazibanda ku kongerera imbaraga ubufatanye mu by’ingufu, harimo n’ishoramari mu mishinga ya peteroli na gaze.