Intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zemeranyije ku ngamba zifatika zigamije gukomeza gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro ya Washington, nyuma yo kongera guhurira i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe no ku wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe ni bwo intumwa z’ibihugu byombi zahuye.
Itangazo rihuriweho ryasohowe n’ibihugu by’u Rwanda, RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zivuga ko inama zabaye zasize impande zombi zemeranyije “ku ngamba zifatika zigamije gukomeza gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro ya Washington ari mu rwego rw’Amasezerano ya Washington agamije amahoro n’uburumbuke.”
Iryo tangazo risobanura ko Kigali na Kinshasa byemeranyije ku ruhererekane rw’ingamba zihuriweho zigamije kugabanya umwuka mubi no guteza imbere intambwe igaragara ku butaka.
Ni ingamba zirimo “kwiyemeza gufata ibyemezo bifatika byo kubahana ku bijyanye n’ubusugire bw’ibihugu n’imbibi zabyo, guteganya gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda mu bice byagenwe biri ku butaka bwa RDC, kongera ingufu kandi zifite igihe ntarengwa ngo RDC ibe yasenye umutwe wa FDLR, ndetse no kurinda abasivili.”
Itangazo rikomeza rivuga ko Congo Kinshasa n’u Rwanda byongeye gushimangira ubushake bwabyo bwo kubahiriza Amasezerano ya Washington agamije kugera ku mahoro arambye n’uburumbukr mu karere.
Ku wa 27 Kamena 2025 ni bwo ibihugu byombi byasinyanye amasezerano ya Washington, mbere yo kwemezwa na ba Perezida babyo ku wa 4 Ukuboza 2025.
Kigali na Kinshasa byongeye guhurira i Washington, mu gihe Amerika iheruka gufatira u Rwanda ibihano irushinja kuba rwarananiwe kubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Washington rwiyemeje, ndetse no kuba ngo rukomeje guha ubufasha umutwe wa AFC/M23.
U Rwanda rwamaganye ibi bihano by’uruhande rumwe.