Batamuliza ni umunyarwandakazi wagaragaye muri filime y’igihinde yitwa SAAHO, wabwiye perezida Kagame ko Amahanga asigaye yifuza u Rwanda kubera ukuntu rwateye imbere, ibyo bikaba ari nabyo byatumye Abahinde bamusaba gukina muri filime SAAHO avuga n’ikinyarwanda.
Ibi byabaye kuri uyu wa 25 Werurwe 2026 ubwo perezida Kagame yahuraga n’abayisilamu, aho Batamuliza yavuze ko yari amaze igihe kinini aba muri Koreya y’Epfo ariko akaba yaragarutse kuba mu Rwanda aho asigaye atuye i Nyamirambo.
Batamuliza yavuze ko akimara kuvuga ko aturuka mu Rwanda, abanyamahanga bamubwiye ko bakunda Perezida Kagame bityo bamusaba gukina muri filime yabo kugira ngo izamenyekane no mu Rwanda, aho yanasabye perezida Kagame ko yazamuha umwanya akamugezaho igitekerezo cy’umushinga afite yakorera mu Rwanda.
SAAHO ni filime y’igihinde yasohotse muri 2019 ikaba yaranakunzwe cyane ku Rwego mpuzamahanga harimo n’u Rwanda. 

https://www.instagram.com/p/DWT1uyZjGkT/