Dennis Zziwa wiga mu mwaka wa kabiri mu Ishami ry’Amategeko muri Kaminuza ya Kampala International University, arembeye mu bitaro kubera inkoni yakubiswe, ubwo yari mu mukino yagaragayemo yigize Yesu/Yezu.
Dennis Zziwa yakubiswe ku wa 3 Mata 2026, ku wa Gatanu Mutagatifu, ubwo we na bagenzi be bari mu mukino ushushanya inzira y’Umusaraba Yesu yakoze mbere yo kubambwa.
Nk’uko Bibiliya ibigaragaza, mu nzira zose Yesu yanyuzemo mbere y’uko abambwa yagendaga akubitwa n’abasirikare b’Abaromani.
Ibi ni byo Dennis Zziwa yagerageje kwigana mu nzira y’umusaraba yateguwe na Our Lady of Africa Church, ariko birangira bagenzi be batangiye kumukubita nk’iz’akabwana, birengagije ko ibyo barimo ari imikino.