Mu minsi nk’iyi muri Mata 1994, Ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) zari zashyashyanye, zishakisha mu Mujyi wa Kigali Umubiligi n’Umufaransa aho ava akagera kugira ngo zimuhungishe bwangu.
Imirambo y’Abatutsi yari inyanyagiye mu mihanda no mu ngo z’i Kigali. Byagaragaraga neza ko hari ibikorwa byo kubatsemba bose ariko ingabo z’u Bubiligi ntizari zibyitayeho kubera ko batari benewabo zashakishaga.
Ingabo z’u Bubiligi zari zarashinze ikigo cya gisirikare mu Ishuri ry’Imyuga rya ETO Kicukiro. Abatutsi benshi bazihungiyeho, bafite icyizere ko zizabakura mu menyo y’Interahamwe n’ingabo za Leta (Ex-FAR) zari zariye karungu, gusa byari inzozi.
Ingabo za Leta n’Interahamwe zahoraga zicungiye hafi kugira ngo zice mu rihumye Ingabo z’Ababiligi kandi Ababiligi na bo barabibonaga ko Abatutsi bari mu kaga. Ariko tariki ya 11 Mata 1994, zazinze utwangushye, zirabasiga, abazitakambiye ngo ntizibatererane ntizabumva.
Tariki ya 14 Mata, Televiziyo France 3 yatangaje ko Abaparakomando b’Ababiligi bakomeje ibikorwa byo gushakisha ‘abazungu’ batarahungishwa, bagera ahari impunzi z’Abatutsi zibarirwa mu magana, zibasaba ubufasha.
Amashusho yafashwe icyo gihe agaragaza ingabo z’u Bubiligi zizenguruka umuhanda, zirindiye umutekano imodoka zirimo abazungu kandi zitwaje imbunda ziremereye nk’iziteguye guhangana n’uwazitambika.
Zageze i Ndera, aho impunzi z’Abatutsi zari zahungiye, zakirwa n’abarimo umupadiri w’umuzungu bigaragara ko yari ahangayitse cyane, abasobanurira akaga bari bamazemo iminsi.
Abatutsi bari muri iyi nkambi barimo inkomere, bazamuye amaboko, basaba ingabo z’Ababiligi kubarindira umutekano cyangwa se kubakura aho ngaho kugira ngo Ex-FAR n’Interahamwe bitongera kubatera.
Ingabo z’u Bubiligi zabwiwe ko hashize iminsi itatu Interahamwe zigaba ibitero byinshi kuri abo Batutsi. Muri iyo nkambi i Ndera zahasanze Ababiligi 17 n’umugore w’Umutaliyani bakoraga mu bitaro bya Ndera byari byuzuyemo inkomere zari zarashwe.
Umwe mu bo izi ngabo zahasanze yarazitakambiye, azisaba gutabara Abatutsi bari mu kaga, ati “Mu minsi itatu, hariya hari imirambo. Hari abantu benshi bakomeretse. Hari abantu 300, abagabo, abagore n’abasaza.” Ariko zamwimye amatwi, zirigendera.
Umwe muri abo Batutsi basabaga ubufasha, yabwiye abo basirikare b’Abiligi, ko gukura abazungu aha hantu bivuze ko Abatutsi bose basigaye muri iyi nkambi bazicwa.
Tariki ya 16 Mata, televiziyo France 2 yatangaje ko mbere yo kuva i Kigali, abaparakomando b’Ababiligi bazengurutse bwa nyuma muri uyu mujyi tariki ya 15 Mata kugira ngo batagira umuntu wabo n’umwe basiga.
Muri icyo gihe, imihanda yari yuzuyemo imirambo, ku buryo mu cyumweru kimwe habarurwaga impfu zirenga 1000 n’inkomere.
Iyi televiziyo yatangaje ko mbere y’uko abaparakomando b’Ababiligi bava mu Rwanda, bashoboye gutabara abana 15 b’Abatutsi bari mu kigo cy’impfubyi mu gihe bari bagiye kwicwa n’ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu.
Mu ijoro ryo ku wa 15 Mata, ingabo za nyuma z’u Bubiligi zari mu bikorwa byo guhungisha benewabo zavuye i Kigali. Nta yandi mahitamo ingabo za RPA Inkotanyi zari zifite, keretse gutabara bwangu kuko isura ya nyayo y’umuryango mpuzamahanga yari imaze kugaragara.
Mu gitondo cya tariki ya 16 Mata, ubwo ingabo z’u Bubiligi zari zimaze kuva i Kigali, RPA Inkotanyi yafashe ikibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, ikomereza uruganda mu bindi bice by’umurwa mukuru.
Muri icyo gitondo, Bernard Kouchner wari Minisitiri ushinzwe ubuzima n’ibikorwa by’ubutabazi mu Bufaransa, yatangarije televiziyo France 2 ko yatunguwe bikomeye no kubona ingabo z’amahanga zitererana Abatutsi kandi zarabonaga ibihe bari kunyuramo.
Ati “Mbere na mbere numijwe n’uko abazungu gusa ari bo bacyuwe. Ni byo koko bagombaga kubikora kandi ndashimira abasirikare bacu ariko kureka abaturage bo mu mujyi bakicwa kuriya ntibyumvikana. Umunsi umwe tuzabona ko hagombaga gushyirwaho uburyo bwo gukumira ubu bwicanyi, aho kujyayo imburagihe.”
Abasirikare bamwe b’Ababiligi bari bafite umutima wa kimuntu bari bashengutse umutima kuko tariki ya 18 Mata, umwe muri bo yagaragaye ku kibuga cy’indege i Bruxelles ashwanyaguza ingofero y’ubutumwa bw’amahoro akoresheje icyuma.
Uyu musirikare wari wababaye, bigaragara ko yari akiri muto, yabwiye abanyamakuru ko impamvu yashwanyaguje iyo ngofero ari uko yicuza kuba yaragiye mu butumwa bw’amahoro budashobora gutabara abasivili bari kwicwa.
Nk’uko byatangajwe na televiziyo France 2, yagize ati “Ni ukubera ko ingabo zari mu butumwa bw’amahoro twicuza.”
Uwo munsi, Haris Silajdzic wari Minisitiri w’Intebe wa Bosnia na Herzegovina, yitegereje ibyaberaga mu Rwanda, atanga ubutumwa bugufi bugira buti “Uku ni ukunanirwa rwose k’umuryango mpuzamahanga.”
Abasirikare ba nyuma bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni bavuye i Kigali mu gitondo cya tariki ya 19 Mata. Byari bivuze ko bidasubirwaho, umuryango mpuzamahanga utereranye Abatutsi, abarenga miliyoni bicwa mu minsi 100 gusa.