Umuryango wa Yakobo Kamuturaki utuye mu karere ka Masindi muri Uganda waguye mu kantu ku wa 20 Mata 2026, nyuma yo kubona umuntu wawo ari muzima kandi wari uzi ko umaze umunsi umushyinguye.

 

 

Uyu mugabo witwa Godwin Baguma yari amaze iminsi myinshi aburiwe irengero. Umuryango we wasobanuye ko yagiye atawumenyesheje, wo n’abaturanyi batangira ibikorwa byo kumushakisha.

 

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko tariki ya 17 Mata, Polisi yabonye umurambo uri kuborera mu murima w’ibisheke, iwujyana mu bitaro bya Musindi, abaturage bahamagarirwa kujya kuwureba kugira ngo hamenyekane ba nyirawo.

 

Se wa Baguma, Yakobo Kamuturaki, yatangaje ko ubwo yamenyaga iby’aya makuru, yasabye abahungu be kujya ku bitaro bakareba niba umurambo ari uw’umuvandimwe wabo usanganywe ikibazo cyo mu mutwe, batashye bamubwira ko ari uwe.

 

Kamuturaki yagize ati “Twabwiwe ko umurambo wangiritse cyane. Abahungu banjye bagiyeyo, bemeza ko ari uw’umuvandimwe wabo. Twarabizeye, twemera ko yapfuye.”

 

Uyu muryango watangiye bwangu gahunda yo gushyingura uyu murambo, ubufashijwemo n’abaturanyi. Tariki ya 19 Mata ni bwo washyinguwe, ku munsi wakurikiyeho utangira ikiriyo.

 

Tariki ya 20 Mata, ubwo ikiriyo cyari gikomeje, umuryango wa Baguma wakiriye inkuru ivuga ko uyu muhungu yagaragaye atembera mu gace ka Lubongo. Ku ikubitiro wanze kubyizera, ariko ufata icyemezo cyo kujya kwirebera niba ari we koko.

 

Mushiki wa Baguma, Jane Birungi, yagize ati “Ku ikubitiro, twabiteye utwatsi nk’ibihuha kuko twari twamaze gushyingura. Ariko twafashe icyemezo cyo kujyayo kugira ngo tubyibonere. Ubwo twamubonaga, twaguye mu kantu. Ntitwiyumvishaga ko ari we uhagaze ari muzima.”

 

Umuryango wa Baguma wamujyanye mu rugo, umenyesha abari mu kiriyo ko gihagaritswe ako kanya, hakaba hakurikiraho gahunda yo gutaburura umurambo wari umaze umunsi ushyinguwe.

 

 

Umuturanyi witwa Florence Bikorwa yatangaje ati “Byari bimeze nka filime. Abantu bari mu rujijo kandi bafite ubwoba. Nta muntu uri kwiyumvisha ibyabaye.”

 

Nyuma yo gutabururwa, umurambo wari washyinguwe wasubijwe mu bitaro bya Masindi. Guhera ku wa 20 Mata hari gushakishwa ba nyirawo kugira ngo bajye kuwushyingura.

Godwin Baguma wambaye umupira w’umuhondo yatunguye abari mu kiriyo cye

[mc4wp_form]