Ubuyobozi bw’ihuriro AFC/M23 n’ubw’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwaganiriye ku iyubahirizwa ry’agahenge mu burasirazuba bw’igihugu.
Ibi biganiro byabereye muri Serena Hotel byitabiriwe n’Umuyobozi mushya wa MONUSCO, James Swan, wagiriye uruzinduko rwa mbere mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 24 Mata 2026, anakoresha ikibuga cy’indege cyaho kimaze igihe kirenga umwaka gifunzwe.
Ku ruhande rwa AFC/M23, byitabiriwe n’Umuyobozi wayo, Corneille Nangaa Yobeluo, Bertrand Bisimwa na Freddy Kaniki bamwungirije, Umunyamabanga Uhoraho w’iri huriro, Benjamin Mbonimpa, n’abo mu rwego rw’umutekano.
Swan akigera kuri iki kibuga cy’indege, yatangaje ko Goma yagira uruhare rukomeye mu guhagarika imirwano hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23, nk’umujyi ukomeye mu burasirazuba bw’igihugu.
Umuyobozi muri Loni ushinzwe ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro, Jean-Pierre Lacroix, yageze i Goma muri Gashyantare 2026, agaragaza ko indege na drones za MONUSCO zigenzura iyubahirizwa ry’agahenge zizajya zituruka muri uyu mujyi.
Swan yasobanuriye abanyamakuru ko akanama ka Loni gashinzwe umutekano kasabye ingabo za MONUSCO gushyigikira ibikorwa byo kugenzura agahenge biri mu nshingano y’urwego mpuzamahanga ruhuriweho ruvuguruye, EJVM+.
Tariki ya 14 Mata ni bwo intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC zari mu biganiro by’amahoro i Montreux mu Busuwisi zagiranye amasezerano yo gutangiza EJVM+, byemeranya ko bizagiramo ababihagararira.
Swan yashimye iyi ntambwe, igaragaza ko kugira ngo imirimo ya EJVM+ igende neza, ibitero bya drones bigomba guhagarara n’ibikorwa byo kuyobya bigahagarara, ingabo za MONUSCO zigakora ingendo mu bwisanzure.
Umuyobozi wa MONUSCO kandi yasabye ko ikibuga cy’indege cya Goma n’ikirere gifungurwa, kugira ngo byifashishwe n’abari mu butumwa bwa EJVM+.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 22 Mata, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yatangaje ko gufungura ikibuga cy’indege cya Goma n’ikirere cyaho biri mu maboko ya Leta ya RDC.
Mbonimpa yagaragaje ko Leta ya RDC ari yo yafunze ikirere, kandi ko mbere y’uko ingabo zayo ziva mu mujyi wa Goma mu ntangiriro za 2025, zangije umunara w’iki kibuga cy’indege, kandi ko zanatezemo ibisasu.
Yagize ati “Ikibuga cy’indege cyatezwemo ibisasu, dukwiye no gutekereza kubitegura, icyo ni ikibazo tekiniki. Umunara ntugikora, nta kigenda. None se kubera iki AFC/M23 isabwa gukora ibitari mu bubasha bwayo? Aba mbere bagomba gusaba ko gifungurwa ni AFC/M23.”
Swan yageze i Goma nyuma y’urugendo amaze iminsi akorera mu bice bigenzurwa na Leta ya RDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, aho yaganiriye n’abayobozi babyo ku bufatanye na MONUSCO mu kurinda umutekano w’abasivili.
