Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya OpenAI, cyashyize hanze porogaramu nshya ya GPT-5.5, ivuga ko ariyo porogaramu ikoze neza mu zo cyashyize hanze zose.
Ni porogaramu yashyizwe hanze ku wa 23 Mata 2026, aho OpenAI yagaragaje ko iyi poragaramu yihuta, isubiza vuba, ndetse yoroshye gukoresha ugereranyije n’izabanje.
OpenAI yagaragaje ko iyi porogaramu ikoze mu buryo ishobora gukoreshwa mu bintu bisaba ubumenyi bwimbitse nk’ubushakashatsi muri siyansi, coding, imibare n’ibindi.
Iyi porogaramu ije isimbura iyari yashyizwe hanze muri Werurwe 2026 ya GPT-5.4.
Kuva mu 2018, OpenAI imaze gushyira hanze porogaramu eshanu z’ingenzi uhereye kuri GPT-1 kugeza kuri GPT-5 aho kuri buri porogaramu hagenda habaho amavugurura bagashyira hanze porogaramu ivuguruyeho aribyo bavuga ngo yashyize hanze porogaramu ya GPT-5.5.
Biba bivuze ko muri porogaramu yari isanzwe ihari ya GPT-5 hari ibyongewemo.
Aya mavugurura ari muri gahunda ngari ya OpenAI yo gushyiraho urubuga rumwe rufite ikoranabuhanga riruha ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi icyarimwe ibyo igereranya n’icyuma cyitwa ‘Swiss Army knife’.
Swiss Army knife ni icyuma kimwe ariko gifite utwuma twinshi dukora ibintu byinshi, nk’agakata ibintu, agafungura amaburo, agafungura fanta, agakasi gato n’utundi twinshi ariko twose turi ku cyuma kimwe.
Open AI nayo ishaka gukora urubuga rumwe rumeze gutyo, ariho yatangiriye no guhuza izindi porogaramu zayo nka Codex, DALL·E, n’izindi na ChatGPT kugira ngo izabe ari urubuga rumwe ariko rufite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi.