Iyi mibare ikubiye muri raporo y’ibikorwa by’iyi Komisiyo mu mwaka wa 2025/2026, yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ku wa 21 Ukwakira 2026.
Raporo igaragaza ko muri uwo mwaka hatangajwe imirimo 988 yari ikubiyemo imyanya y’akazi 3.370 yagombaga kuzuzwa. Icyakora, umwaka warangiye imyanya 176 itarabonerwa abakozi.
Mu bantu 469.532 basabye akazi, abagabo bari 295.731 bangana na 63%, mu gihe abagore bari 173.801 bangana na 37%.
Muri abo bose, ubusabe bw’abantu 228.451, bangana na 48,7%, ni bwo bwakiriwe. Harimo abagabo 136.357 n’abagore 92.094.
Ni mu gihe ubusabe bw’abandi 241.081, barimo abagabo 159.374 n’abagore 81.707, butakiriwe kubera kutuzuza ibisabwa bitandukanye.
Mu bakandida bari bemerewe gupiganira akazi, abantu 49.651, bangana na 21,7%, ni bo bitabiriye ibizamini. Muri bo harimo abagabo 31.502 n’abagore 18.149.
Abatsinze ibizamini bari 6.831, bangana na 13,8% by’ababikoze, barimo abagabo 4.429 n’abagore 2.402.
Muri abo batsinze, abahawe akazi ni 2.512, bangana na 36,8%, barimo abagabo 1.509 bangana na 60,1% n’abagore 1.003 bangana na 39,9%.
Abandi 3.781, bangana na 55,4% by’abatsinze ibizamini, bashyizwe ku rutonde rw’abategereje guhabwa akazi.
Hari kandi abantu 323 batsinze ibizamini ariko ntibemera akazi bahawe, mu gihe abandi 126 batashyizwe mu myanya kuko batujuje ibindi bisabwa, nubwo bari batsinze.
Aya makuru yakusanyijwe hashingiwe kuri raporo 252 z’amapiganwa y’akazi zatanzwe n’inzego za Leta 90.
Muri izo raporo, 45 zingana na 17,9%, zaturutse mu nzego za Leta 34, zagaragayemo ibibazo 45, mu gihe izindi 207 zingana na 82,1% nta bibazo byagaragayemo.
Mu bibazo byagaragajwe, 40 byari bijyanye no kutuzuza ibisabwa ku mwanya w’akazi upiganirwa, mu gihe bibiri byari bifitanye isano no kutagaragaza icyangombwa cyemeza ko impamyabumenyi yabonetse mu mahanga ihwanye n’itangwa mu Rwanda, kizwi nka équivalence.
Ibindi bibazo bibiri byari bijyanye na raporo z’amapiganwa zituzuye, mu gihe kimwe cyari kijyanye no gukopera mu kizamini.
Komisiyo yasabye ko hakemurwa ibibazo bibangamira abakandida
Mu byifuzo Komisiyo y’Abakozi ba Leta yagaragaje hagamijwe kunoza uburyo bwo gutanga akazi ka Leta, harimo ko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yakwiga uko hakemurwa ikibazo cy’ingendo ndende abakandida bakora bajya gukorera ibizamini.
Yagaragaje kandi ikibazo cy’abakandida basaba akazi ku myanya myinshi, ariko bagasanga ibizamini byayo byashyizwe ku munsi cyangwa ku masaha amwe, bigatuma badashobora kubyitabira byose.
Komisiyo yasabye ko hashyirwaho amabwiriza agamije guteza imbere no kwimakaza ihame ry’uburinganire mu byiciro byose by’amapiganwa y’akazi.
By’umwihariko, yasabye ko mu bizamini bikorwa mu buryo bw’ibiganiro, amatsinda abaza abakandida ibibazo yajya aba agizwe n’abagore n’abagabo.
Ikindi Komisiyo yagaragaje ni uko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo korohereza ababyeyi bafite abana bato, cyane cyane abagore bonsa, mu gihe bitabiriye ibizamini by’akazi.
Yasabye ko ibigo bikorerwamo ibizamini byajya biteganya ahantu habugenewe ababyeyi bashobora gusiga abana babo mu gihe bari gukora ibizamini.
Ibi byafasha abagore bafite abana bonsa gukora ibizamini batuje, batabangamiwe n’ikibazo cyo kwita ku bana babo, bityo bakabona amahirwe angana n’ay’abandi bakandida mu gupiganira akazi ka Leta.
