U Burundi bwamaze kwakira drone zibarirwa muri 500 ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare, nk’uko amakuru abyemeza. Ni ibikoresho Gitega yemerewe na Bruxelles ngo bizifashihwe mu mugambi wo gutera u Rwanda ibihugu byombi bihuriyeho.

 

Muri iki cyumweru ni bwo BWIZA dukesha iyinkuru yatangaje ko kugira ngo uriya mugambi ugende neza, u Burundi bwemerewe ibikoresho birimo drone zibarirwa mu 5,000, intwaro zirinda ikirere ndetse n’imbunda ziganjemo iziremereye.

 

Amakuru agera kuri iki gitangazamakuru avuga ko drone za mbere zibarirwa muri 500 zamaze kugera mu Burundi.Ni drone zirimo into z’ubwiyahuzi zifashishwa mu kugaba ibitero, inini z’amoko atandukanye ndetse n’izifashishwa mu gukora ubutasi.

 

Amasoko ya amakuru mu Burundi yemeza ko ziriya drone ziri mu bikoresho bya gisirikare byirirwa bizengurukanwa mu makamyo byerekezwa mu bice birimo Muyinga, Kirundo ndetse n’icyambu cya Tanga cyo muri Tanzania.

 

 

Andi makuru avuga ko Ndayishimiye yirirwa azengurukana u Burundi ziriya drone ndetse na biriya bikoresho bya gisirikare, mu rwego rwo kugaragaza ko u Burundi buri mu bihe bikomeye, bityo ko abaturage bakwiye kumugirira icyizere ndetse bakamutorera manda ya kabiri mu mwaka utaha wa 2027.

 

 

Kugeza ubu ntacyo Leta y’u Burundi iratangaza ku ntwaro imaze igihe ihabwa n’u Bubiligi, ndetse no ku mugambi w’ibihugu byombi wo gutera u Rwanda rumaze igihe rudacana uwaka na byo.

 

U Bubiligi icyakora biciye muri Minisitiri w’Intebe wabwo akanaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maxime Prévot, ku wa Gatanu bwahakanye ko hari intwaro bwaba buri koherereza u Burundi.

 

 

Prévot yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Ibi birego ni ibinyoma kandi nta shingiro bifite na rito. Nta na rimwe habayeho kohereza intwaro zivuye mu Bubiligi zijya mu Burundi.”

 

 

Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere bivugwa ko u Bubiligi buri kohereza intwaro mu Burundi, ati: “Ikibabaje ni uko ubu bwoko bw’amakuru y’ibinyoma atari ubwa mbere bugaragara. Akenshi aba ari mu inyungu z’abashaka kwenyegeza umwuka mubi, haba hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda cyangwa se no mu karere muri rusange; ndetse no kubangamira imbaraga ziri gushyirwa mu biganiro no gushaka amahoro. Ni yo mpamvu nsaba buri wese kutagwa muri uwo mutego.”

 

 

Prévot yavuze ko u Bubiligi buhagaze ku kuba nta gisubizo cya gisirikare cyakemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashimangira ko inzira yonyine ishoboka kandi irambye ari iya politiki, ishingiye ku biganiro no kugera ku mahoro arambye kandi kuri bose.

[mc4wp_form]