Ishyamba si ryeru hagati ya Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano n’umukunzi we wamenyekanye nka ‘Vava’. Uyu muhanzi yamushinje kuba yarakuyemo inda yari yaramuteye eshatu ndetse akemeza ko uyu mukobwa yanamwibye ibikoresho byo mu nzu.
Ibi yabigarutseho mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Aya mashusho yagiye hanze nyuma y’aho ‘Vava’ usanzwe ukundana na Yampano avuze ko uyu musore yamugonze, akamukubita, akamuruma izuru ndetse akamutera ubwoba ko azamuhitana igihe yaramuka abivuze.
Vava yabivuze mu kiganiro cy’imbona nkubone cyanyuze kuri TikTok aganira n’uwitwa GodFather, aho yagaragaje amafoto n’amashusho y’ibikomere yatewe n’uwo mugabo.
Vava yerekanye ko izuru rye rifite ibikomere, ibipfuko byari byuzuye ku mubiri we ndetse n’amashusho agaragaza Yampano arimo kunywa ibiyobyabwenge.
Vava yavuze ko umubano mubi hagati ye na Yampano wafashe indi ntera tariki ya 24 Werurwe 2026, ubwo yari ari kumwe na Yampano mu mudoka bagiye muri Sauna.
Yavuze ko icyo gihe yasabye Yampano kureka gukoresha telefone igihe atwaye, ibintu byarakaje uyu muhanzi kugeza aho amutegetse gusohoka mu modoka.
Ati “Yahagaze mu muhanda hagati, hatari no ku cyapa, hanyuma ahita ansohora mu modoka kubera ko nta kindi nari gukora ndasohoka hanyuma mfata moto. Nkimara kwambara ingofero ‘Casque’ narebye inyuma mbona yadukurikiye ngira ngo agiye kumbwira ngo nsubire mu modoka ariko mbona yongereye umuvuduko aratugonga.”
Ku rundi ruhande Yampano we avuga ko kuva yatangira gukundana n’uyu mukunzi we byamubereye ibintu bikomeye kuko yamwangishije ababyeyi be ndetse n’inshuti ze.
Ati “Ibaze aho umuntu ageraho akwangisha ababyeyi, ibyo twarabirenze ndavuga ngo nimba udashaka ababyeyi iwacu, n’ubundi ababyeyi ntabwo ari bo banyubakira ni njya mbakumbura nzajya njya kubasura mu rugo.”
Yavuze ko kuva amashusho yabo bari gutera akabariro yajya hanze, umubano hagati yabo wabaye mubi cyane kubera ko uyu mukobwa yatangiye kumubwira ko azamufungisha.
Ati “Ntabwo yongeye kunyubaha, mbese amashusho yayagize icyitwazo cy’uburyo nkwiye kwitwara cyangwa akambwira ngo nihangira icyo nkora ko azamfungisha.”
Yagaragaje ko nubwo bari babanye nabi batigeze barwana ahubwo ko iyo bashwanaga uyu mukobwa yakundaga kuvugira hejuru cyane nk’aho hari ikintu gikomeye cyabayeho.
Yampano yavuze ko ibyo byakomeye ubwo yari yagiye kuririmba mu kabari birangira bigeze mu masaha y’ijoro ataramuhamagara.
Ati “Nagiye ku kazi ko kuririmba ngezeyo mpura n’ibibazo bijyanye n’akazi bigera mu ma Saa Cyenda z’ijoro ntaramuhamugara ariko mu by’ukuri nta rundi rwango nari mbifitiye […]. Icyo gihe nahise ntaha ngera mu rugo nsanga afite uburakari bwinshi birangira mvuye mu rugo.”
Yavuze ko yahise ajya i Rebero gusa umuturanyi amuhagamagara amubaza niba yimutse kubera ko yabonaga bimwe mu bikoresho byo mu nzu biri gukurwamo.
Yampano yavuze ko bimwe mu bikoresho yibwe n’uwo avuga ko ari Vava, harimo imitako yo mu nzu, intebe, ibitanda ndetse n’ibindi.
Yagaragaje ko uyu mukobwa yifuzaga kugira umugore ko atigeze amubanira neza nk’uko yari abyiteze kuko yatumye ubuzima bwe bwose bujya mu kaga.
Ati “Vava akigera mu buzima bwanjye ubuzima bwanjye bwahise buba nk’akayunguruzo, buri kintu cyanjye cyose kijya ku gasozi, ubwambure bwanjye, amabanga, uburyo nkoramo, nkagenda ngasanga inshuti zanjye zifite amakuru ntazi.”
