Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, yavuze ko kuri ubu atagishishikariza abana be kujya kwiga cyangwa gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko imibereho n’imibanire y’abantu muri icyo gihugu abona bikomeje kuzamba.
Merz yabivugiye mu nama y’urubyiruko Gatolika yabereye i Wuerzburg muri icyo gihugu ku wa 15 Gicurasi 2026. Yavuze ko Amerika imaze gucika intege cyane ku mpamvu za politiki kandi asanga itakiri igihugu gikurura urubyiruko nk’uko byahoze.
Yagize ati “Ndi umwe mu bantu bakunda cyane Amerika ariko muri iki gihe uko nyikunda ntabwo biri kwiyongera.”
Yakomeje agaragaza ko n’Abanyamerika bize cyane bagenda bagorwa no kubona akazi, ibintu yavuze ko bigaragaza ko Amerika itakiri “igihugu cy’amahirwe” nk’uko byari bizwi mbere.
Ati “Uyu munsi sinashishikariza abana banjye kujya muri Amerika kwigayo no kuhakorera.”
Ibi Merz yavuze bihura n’imibare iherutse gutangazwa na Banki Nkuru ya New York igaragaza ko ubushomeri mu banyeshuri barangije amashuri bafite hagati y’imyaka 22 na 27 buri kuri 5,7%, mu gihe abarenga 41% bakora akazi kadahuye n’ibyo bize.
Ikinyamakuru The Washington Post kandi cyatangaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’abarangije amashuri makuru muri Amerika bakora imirimo idasaba impamyabumenyi, mu gihe ibigo byinshi byagabanyije gutanga akazi cyane cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga, imari n’ibigo bitanga serivisi.
Ibi byatangajwe na Merz byatunguye benshi kuko asanzwe azwi nk’umwe mu banyapolitiki b’i Burayi bakunze gushyigikira umubano ukomeye hagati y’u Budage na Amerika.
Mu minsi ishize kandi Merz yigeze kunenga Perezida Donald Trump ku buryo ayoboye intambara yo muri Iran, avuga ko byatumye Amerika ita ikuzo.
Icyo gihe Trump ntiyaripfanye kuko yahise amusubiza amusaba kwita ku bibazo by’imbere mu Budage no ku ntambara yo muri Ukraine aho kunenga politiki ya Amerika.
Byatumye Amerika kandi ivuga ko igiye gukura abasirikare 5.000 bayo mu Budage.
