Hashize igihe kirenga ibyumweru bibiri bimenyekanye ko Dr. Semwaga Emmanuel wavuriraga indwara z’abagore mu bitaro byigenga bihereye mu Mujyi wa Kigali afunzwe, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gufasha imiryango yabuze urubyaro.

 

 

Icukumbura IGIHE yakoze rigaragaza ko dosiye ya Dr. Semwaga ishamikiye ku kigo cyigenga cyashinzwe n’uwitwa Nsabimana Frederick, cyahuzaga ababuze urubyaro bifuza gutwitirwa n’abemera kubatwitira.

 

 

Nsabimana yari afite inyubako yacumbikiragamo abemeye gutwitira abandi, nyuma yo guterwa insoro, bakahaguma kugeza babyaye.

 

 

Iyi nyubako yacumbikiwemo abakobwa barindwi bari bemeye gutwitira Abanyarwanda barimo uba muri Amerika, Tanzania na Uganda. Bivugwa ko Nsabimana yari yarijeje buri mukobwa miliyoni 5 Frw, ariko ko bazahabwa miliyoni 1 Frw ya ‘avance’.

 

 

Amakuru yizewe avuga ko muri miliyoni 1 Frw, Nsabimana yabwiye aba bakobwa ko hazavamo 500.000 Frw ya komisiyo’, na yo akazavamo 100.000 Frw yo guha umugore we, Mukahigiro Gerardine, kugira ngo ajye ayifashisha mu kubitaho aho bacumbikiwe.

 

 

Muri aba bakobwa, bivugwa ko hari abahamaze amezi umunani muri iyi nyubako, kandi ngo ntibafashwe neza nk’uko bari barabiseranyijwe kuko bicishijwe inzara, bahabwa amafaranga make, nyamara abasabye gutwitirwa bo barishyuye.

 

 

Nsabimana yaje kuregwa ko ibikorwa bye byari bigamije gucuruza abantu no gufatirana abantu mu ntege nke zirimo ubukene, aho kuba ubugiraneza bugamije gufasha ababuze urubyaro.

 

 

Aya makuru avuga ko byageze aho aba bakobwa bibutsa Nsabimana ko hari ibyo atabakorera kandi yari yarabibasezeranyije, ngo abasubiza abatera ubwoba ko ashobora kubica ‘atabakozeho’ mu gihe bakomeza kuvuga. Aha ni ho hakomotse icyaha cyo gukoresha ibikangisho ashinjwa.

 

Umugore we ashinjwa gukangisha aba bakobwa ko bashobora gupfa ubwo bamubwiraga ko atari kubitaho nk’uko babyijejwe, bakavuga ko yigeze kubabwira ko gupfa kwabo ntacyo bimutwaye kuko n’itungo rye ryapfuye ubuzima bugakomeza.

 

Amakuru avuga ko aba bakobwa batererwaga inshinge mu rugo rwa Nsabimana, bagahabwa n’indi miti. We yasobanuye ko hari ivuriro ryamwohererezaga umuganga w’inzobere, “akabaha imiti”.

 

 

Abo mu nzego z’ibanze ngo babajijwe niba bari bazi ko mu rugo rwa Nsabimana hacumbikiwe abantu batwitira abandi kandi ko bari bafashwe nabi, basubiza ko ntabyo bazi. Aho ni ho hajemo icyaha cyo gufata no gufunga binyuranyije n’amategeko.

 

 

Aya makuru avuga ko aba bakobwa babonye inzara ibamereye nabi, batanga ikirego mu buyobozi, babumenyesha uko babayeho. Tariki 29 Mata 2026, abo mu nzego za Leta bahageze, basanga batanu muri bo baratwite, babiri bategereje gushyirwamo insoro.

 

 

Dr. Semwaga Emmanuel afungiwe mu igororero rya Nyarugenge, i Mageragere

Uko Dr. Semwaga yageze muri dosiye

Dr. Semwaga amaze imyaka umunani afasha ababuze urubyaro. Akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba inyandiko, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano, kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome no kuba icyitso ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu.

 

Nsabimana na Dr. Semwaga bemera ko bari baziranye kuko uyu muganga yigeze gufasha umuvandimwe wa Nsabimana kubyara, bikaba byari byoroshye ko bakorana muri gahunda y’aba bakobwa barindwi.

 

Ubushinjacyaha bwashinje Dr. Semwaga kwemera gutera insoro mu nda z’aba bakobwa nyamara abashakaga gutwitirwa badahari, ibyo bikaba binyuranyije n’ibiteganywa n’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi.

 

Nsabimana we yasobanuye ko mu masezerano agenga guterwa urusoro, yahagarariye abashakaga gutwitirwa, kandi ko banabimuhereye uburenganzira, kuko bitari gushoboka ko bava mu mahanga ngo bakurikirane ibyo bikorwa kugeza birangiye.

 

Nubwo bivugwa ko yagiye yakira amafaranga mu bihe bitandukanye nk’ikiguzi, nk’aho yakiriye miliyoni 3 Frw za ‘avance’ yahawe muri Gashyantare 2026, we yavuze ko inyungu zonyine yabonaga ari uko buri mukobwa abarirwa ibihumbi 50 Frw by’ubukode buri kwezi kandi bari bacumbikiwe mu nyubako ye.

 

Dr. Semwaga bivugwa ko yemeye gutera insoro aba bakobwa binyuze kuri Nsabimana kubera ko abashakaga ababatwitira baba mu mahanga.

 

 

Uyu muganga yagaragajwe nk’umufatanyabikorwa wa Nsabimana muri ibi bikorwa byiswe ubucuruzi, bushingiye ku mpamvu zirimo amafaranga arimo miliyoni 3 Frw uyu muganga yagiye yoherereza Nsabimana yiswe ayo kwifashishwa mu kwita kuri aba bakobwa.

 

 

Dr. Semwaga ngo iyo aba adafite inyungu mu bikorwa bya Nsabimana, ntiyari kujya amwoherereza amafaranga yo gufasha aba bakobwa batwite, ahubwo ngo yari kubaha ubuvuzi nk’umuganga umaze imyaka irenga 15 avura indwara z’abagore.

 

 

Andi makuru avuga ko abakobwa bacumbikiwe mu rugo rwa Nsabimana bamenyesheje uyu muganga ibibazo bafite birimo kwimwa amafaranga bemerewe, ariko ntiyagira icyo abafasha.

 

 

Uyu muganga we ngo yavuze ko impamvu ‘yagurije’ Nsabimana aya mafaranga ari uko yari yamubwiye ko abashaka gutwitirwa batari bakamwoherereje amafaranga, bityo ko iyo atabikora, abatwite n’abana bari mu nda bari kugira ibibazo kubera kubura ibyo kurya.

 

 

Dr. Semwaga kandi ngo yakunze kuvuga ko Nsabimana amaze kohererezwa aya mafaranga, yayamwishyuye.

Bivugwa kandi ko yashinjwe guhimba, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano, hashingiwe ku kuba yarahaye abana bari mu nda ‘codes’ zijyanye n’abasabye gutwitirwa kandi batarigeze bahura n’abagomba kubatwitira, ibyo ‘akabyitirira’ ibitaro yakoreraga.

 

 

Ku rundi ruhande, ngo izo ‘codes’ yazitanze kugira ngo atazitiranya abana mu gihe bazaba bavutse, kandi ngo ibyo abakora mu rwego rw’ubuvuzi barabyemerewe.

 

 

Dr. Semwaga, umugore we na Nsabimana bose barafunzwe. Tariki ya 26 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwateye utwatsi impamvu batanze kugira ngo bafungurwe by’agateganyo, rwanzura ko bafungwa by’agateganyo.

 

Impamvu bari batanze kugira ngo bafungurwe by’agateganyo zirimo ko batazatoroka ubutabera, ko batazica iperereza, kandi ko bashaka kwita kuri aba bakobwa bari hafi kubyara. Dr. Semwaga we yari yanemeye gutanga ingwate ya miliyoni 20 Frw.

 

 

Urubanza rwa Dr. Semwaga, Nsabimana na Mukahigiro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro

 

Ibyo itegeko ry’ubuvuzi ribuza

 

Tariki ya 18 Nzeri 2025, mu Rwanda hasohotse itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi rikubiyemo ingingo zikomeye zirimo iyo gutwitira undi hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

 

Iri tegeko rivuga ko uwemerewe gutwitira undi agomba kuba atari munsi y’imyaka 21 ariko atarengeje 40, akaba agomba kuba yarakorewe isuzuma ryuzuye ry’indwara n’ibijyanye n’imyororokere rigaragaza ko nta kibazo cy’ubuzima afite.

 

Ushaka gutanga intanga ariko afite imyaka 18 kugeza kuri 20, abyemererwa iyo yatanze impamvu zumvikana mu nyandiko yandikira Minisitiri w’Ubuzima.

 

Iri tegeko riteganya ko usaba gutwitirwa yemeranywa n’uzamutwitira, bakagirana amasezerano yanditse imbere ya Noteri mbere y’uko ubuvuzi butangira.

 

Usaba gutwitirwa asabwa kuba yarahawe icyemezo n’umuganga w’inzobere ko adashobora gutwita cyangwa kubyara, cyangwa ko gutwita byashyira ubuzima bwe cyangwa ubw’umwana mu kaga.

 

Iri tegeko rihana umuganga ushyira mu myanya myibarukiro y’umugore intanga cyangwa urusoro by’umuntu utagejeje cyangwa urengeje imyaka isabwa, ushyiramo izitari iz’umuntu n’uzitumiza cyangwa uzohereza mu mahanga.

 

 

Rihana kandi umuntu ushyira intanga cyangwa urusoro mu myanya myibarukiro y’umugore hatagaragara umwirondoro wuzuye w’uwabitanze n’uhuza intanga z’abantu bafitanye isano ishingiye ku buvandimwe.

 

 

Iri tegeko rihana umuntu utanga serivisi z’ubuvuzi zifasha kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga mu buvuzi hagamijwe guhindura utunyangingo tw’umuntu n’uzitanga hagamijwe guhitamo igitsina cy’umwana uzavuka.

 

 

Ibihano biteganywa n’iri tegeko bijyana n’uburemere bw’ibyaha. Igito ni igifungo cy’amezi atandatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw, ikinini kikaba igifungo cy’imyaka 25 no gutanga ihazabu ya miliyoni 50 Frw, bikajyana no guhagarikirwa muri ako kazi mu bihe bitandukanye.

 

 

Dr. Semwaga Emmanuel n’abo bahuriye muri dosiye bafunzwe by’agateganyo mu gihe bategereje kuburana mu mizi

[mc4wp_form]