Ubwo urugamba rw’ingabo za RPA rwo kubohora u Rwanda rwarangiraga, hari Abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri bahungiye muri Zaïre yahindutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baba mu nkambi zitandukanye hafi y’umupaka. Musabyemungu Anne Marie yari umwe muri abo.
Mu 1996, Musabyemungu yafashe icyemezo cyo gutaha kuko muri ibyo bihe inkambi zari ziri gusenywa kugira ngo aba Banyarwanda batahe, bifatanye n’abandi kubaka igihugu cyari cyarashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’Interahamwe byari byararemye umutwe w’Abacengezi, byo byanze gutaha kuko byari bigitekereza ko bizashoza intambara ku Rwanda, bikisubiza ubutegetsi. Byasabye ko ingabo z’u Rwanda zikoresha imbaraga za gisirikare mu kubacyura.
Mu 2000, Abacengezi bashinze umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu kurushaho kunoza umugambi wo gutera u Rwanda. Umugabo wa Musabyemungu , Jérôme Ngendahimana, wari ufite ipeti rya Colonel, yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo yawo ya kabiri, nyuma agirwa umuyobozi ushinzwe ubutasi.
Mu kiganiro na KP Media24, Musabyemungu yasobanuye ko mu 2001, ingabo za RPA zafashe abarwanyi ba FDLR bagera ku 2001, babanza kunyuzwa i Mudende mu Karere ka Rubavu, ni bwo yafashe icyemezo cyo kujya kubareba kugira ngo aganire n’abo yari azi.
Yagize ati “Muri 2001 hari Abacengezi benshi bafashe bari i Mudende, bageraga ku 2000. Nditoranya njyayo, njya kubareba, ndavuga ‘Ndabazi, hari n’abo twiganye, abo twakoranye, n’abo twabanye mu nkambi, reka njye kubareba, mbasobanurire, mbigishe, mbabwire ko bagomba kuyoboka igihugu’…Numvaga ngize amahirwe noneho yo kubona abatafashwe bakiri mu mashyamba.”
Musabyemungu yasobanuye ko icyo gihe, yahuriye i Mudende na Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, amubonamo ubushobozi, amusaba kujya gushaka abandi barwanyi ba FDLR bari mu mashyamba barimo umugabo we, Ngendahimana, arabimwemera.
Yasobanuye ko nyuma y’imyaka ibiri avugana na Gen (Rtd) Kabarebe uko azajya gushaka abarwanyi ba FDLR, mu 2003 yafashe urugendo, yerekeza mu Mujyi wa Bukavu anyuze mu Kiyaga cya Kivu. Rwari urugendo rutoroshye kandi rurerure kuko byageze aho agenda n’amaguru mu mashyamba.
Musabyemungu yavuze ko ubwo yageraga muri FDLR, yabanje gushyirwa ahantu habaga abagore b’abarwanyi b’uyu mutwe kuko mu ntangiriro nta wamwizeraga, kandi ko yagiye ategurirwa umugambi wo kumwica ariko Paul Rwarakabije wayoboraga uyu mutwe akamukingira ikibaba.
Ati “Afande Rwarakabije yaramfashije mu by’ukuri. Yandindiye ubuzima, ntabwo yatumye mpfirayo. Ndamushimira kuko igihe cyose bamujyaniraga raporo yo kunyica, yaravugaga ati ‘Mube mumwihoreye, nzamwiyicira.’ Ubundi bibaye bikomeye cyane, aravuga ati ‘Ntabwo twamwica wenyine, mureke umugabo we aze, tuzabicane’. Yakoze uko ashoboye kugira ngo andinde.”
Uyu Munyarwandakazi yasobanuye ko umugabo we atari mu birindiro bya mbere bya FDLR yagezemo, kuko kumugeraho byasabaga urugendo rw’icyumweru.
Yavuze ko ubwo yari ageze ku mugabo we, yagize amahirwe abona umwanya wo kuganira na we bari bonyine, ahantu hirengeye, ni ko kumubwira ko icyamujyanye ari ukumucyura mu Rwanda, kandi ko Gen (Rtd) Kabarebe yamusezeranyije ko igihugu cyamubyaye kimushakira amahoro.
Ngendahimana yabanje kutizera ibyo umugore we yasezeranyijwe na Gen (Rtd) Kabarebe, amusaba ko bamara iminsi itatu bakora amasengesho yo kwiyiriza, nyuma y’icyo gihe amwemerera ko batahana ariko umugabo atizeye neza ko atazicirwa mu rugendo cyangwa mu Rwanda.
Mu rugendo rutoroshye rwo mu mashyamba, Musabyemungu na Ngendahimana bageze mu Mujyi wa Bukavu mu Ukwakira 2003, bakomereza i Rusizi mu Rwanda, bageze i Kigali bakirwa na Gen Kabarebe, ndetse yanabakiriye mu rugo rwe mu masaha y’ijoro, arabagaburira.
Ati “Hari nijoro kuko twageze i Kigali nijoro. Narabiriye pe! Narabiriye kuko numvaga mpamugejeje agihumeka.”
Bakigera mu Rwanda, Gen (Rtd) Kabarebe yahise ahamagara Rwarakabije kuri telefone, amumenyesha ko Ngendahimana yamaze gutaha, ni bwo yahaye Musabyemungu ubutumwa bushya bwo kujya kumucyura na we.
Musabyemungu yavuze ko yavuganye na Rwarakabije, uyu musirikare amubwira azemera gutaha mu Rwanda mu gihe azaba amusanze mu mashyamba ya RDC, hanyuma bagatahana nk’uko yatahanye na Ngendahimana.
Yagize ati “Yari yanze kuza mu by’ukuri. Aravuga ngo kereka ninjyayo. Ngo ningaruka aho ni bwo azaza. Ndabyemera, nsubirayo. Nasubiyeyo kumuzana. Ibyo kwicwa ntabwo nari nkibitekereza. Natekerezaga gusa ikizavamo.”
Yasobanuye ko Ngendahimana we nta kibazo yari afite cyo kuba yasubira muri RDC gucyura Rwarakabije, kuko yabwiye Gen (Rtd) Kabarebe ko ubutumwa bushya amuhaye azabusohoza, ashingiye ku bushobozi yamubonyemo.
Ati “Kujya kuzana Rwarakabije rero ni byo byari binakomeye kuko mbere ho naravugaga ngo ndi kumwe n’umugabo wanjye, nibanyica baratwicana, ndamutegereje, wenda azananshyingura nasanga baranyishe. Ariko noneho ntabwo nari ndi kumwe na we. Noneho kugera mu birindiro bye, kugira ngo ahaguruke ni ho byari bikomeye.”
Mu Ugushyingo 2003, ni bwo Musabyemungu yagejeje Rwarakabije mu Rwanda. Uyu musirikare yatahanye n’abandi basirikare barenga 120 barimo abofisiye 12.
Ati “Twashyikiye i Rusizi, batwoherereza indege yo kudutwara kuko twari benshi. Twageze i Kanombe, dusanga abasirikare bakuru, abajenerali badutegereje.”
Icyemezo cya Rwarakabije n’aba bofisiye cyo gutaha cyashegeshe FDLR bikomeye. Dusabemungu yasobanuye ko batahanye intwaro n’ibindi bikoresho bakuye mu cyicaro gikuru cy’uyu mutwe, kuko byatumye ugorwa no kongera kwiyubaka.
Rwarakabije yinjiye mu ngabo z’u Rwanda, ahabwa ipeti rya ‘Général Major’ nyuma agirwa Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS). Ngendahimana na we yinjiye mu ngabo z’igihugu, ahabwa ipeti rya ‘Général Major’. Bombi basezerewe mu ngabo z’igihugu kubera izabukuru.
Musabyemungu yakomeje amasomo, arangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, nyuma yiga mu cyiciro cya gatatu muri ULK. Kuva mu 2008 kugeza mu 2013 yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.