Teleport y’u Rwanda igenzurwa n’Ikigo cyarwo gishinzwe iby’Ibisanzure (RSA) yahawe icyemezo cyo ku rwego rwa gatatu (Tier 3), kiyigaragaza nk’igikorwaremezo gitanga serivisi z’itumanaho ryifashisha satellite kurusha ibindi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

 

 

Teleport ni ahantu hashyirwa iminara ikusanya amakuru avuye kuri satellite. Bivuze ko umuntu ufite satellite mu kirere, aba akeneye gushyiraho uburyo amakuru yayo azajya akusanywa ndetse bugahuza izo satellite afite mu kirere n’abazikoresha.

 

Teleport iba ari ahantu hashyizwe za antenne nini zikusanya amakuru ya satellite iri mu kirere. Mu Rwanda, ubushakashatsi bwerekanye ko i Rwamagana ari ho hashoboka bitewe n’ibisabwa ngo yubakwe.

 

Yubakwa ahantu hisanzuye, hatari imisozi cyangwa se ibiti ku buryo bitazabera imbogamizi antenne zifashishwa mu gukusanya amakuru. Iy’u Rwanda yubatswe mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwurire.

 

Ni ibintu by’ingenzi cyane kuko nk’u Rwanda kuva rwakohereza Rwasat1 mu 2019, kugira ngo rubone amakuru yayo, byasabaga ko rwifashisha abandi kuko rwo nta kuntu rwagombaga kuyageraho.

 

Iki cyemezo cyatanzwe na WTA (World Teleport Association), ikigo kigenzura abakoresha teleport ku Isi n’abacunga ibikorwaremezo bitanga serivisi z’itumanaho rya satellite ku Isi.

 

U Rwanda rwahawe iki cyemezo ku wa 3 Kanama 2026. Teleport y’u Rwanda ni yo rukumbi ihawe iki cyemezo cyo ku rwego rwa nyuma muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara ikaba iya kabiri ku rwego rwa Afurika nyuma y’iri mu Misiri.

 

Yaciye kandi agahigo ko kuba teleport ya mbere ku Isi icungwa n’ikigo cya leta ihawe iki cyemezo.

Iki cyemezo gisobanuye ko teleport y’u Rwanda ari iyo kwishingikirizwaho ku rwego rwo hejuru amasaha 24 ku yandi mu gutanga amakuru. Cyemeza ko ifite ubushobozi bwo gutunganya amakuru menshi kandi yizewe mu gihe gito.

 

Ni teleport itajya ivaho, ku buryo ishobora gukomeza gukora kabone n’iyo yaba iri gutunganywa cyangwa kwagurwa kuko iba ifite uburyo butandukanye butuma ikomeza gukora kabone n’ubwo hari ibyaba biri gukorwamo.

 

Ibi bosobanuye ko teleport y’u Rwanda ifite ubushobozi buhambaye bwo gutanga serivisi zijyanye n’itumanaho rya satellite kabone n’iyo byaba ari mu bihe bikomeye.

 

Iki cyemezo kijyanye n’ubugenzuzi bwihariye bwakozwe binyuze muri gahunda izwi nka ‘WTA Teleport Certification Program’ harebwa uburyo serivisi zitangwa zinoze, uburyo iyo teleport yishingikirizwaho, uburyo imirimo igenda, ibikorwaremezo ifite n’ibindi.

 

Umuyobozi Mukuru wa RSA, Gaspard Twagirayezu, yavuze ko ari intambwe ikomeye igaragaza icyerekezo kirambye cy’u Rwanda cyo kugira urwego rw’ibijyanye n’isanzure ruhiga izindi muri Afurika.

 

Ati “Iki cyemezo cyahawe teleport yacu kigaragaza icyizere cy’ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse kikanagaragaza uburyo rukomeje guteza imbere ibikorwaremezo byifashishwa mu bumenyi bw’ikirere no gutanga serivisi z’itumanaho ryifashisha satellite.”

 

Umuyobozi Mukuru wa WTA, Randall Barney, yavuze ko ntako bisa kubona teleport ya mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ifite ubuziranenge bwuzuye ndetse ikaba n’iya mbere igenzura n’ikigo gishinzwe iby’isanzure ihawe icyemezo cya WTA.

 

Ati “Teleport y’u Rwanda igaragaza uburyo urwego rw’isanzure ndetse na serivisi z’itumanaho ryifashisha satellite bya Afurika rukomeje gutera imbere binyuze mu mikorere y’icyitegererezo n’iterambere mu bya tekiniki.”

 

Icyemezo gitangwa hashingiwe ku nzego enye. Urwa kane ruhabwa teleport ihambaye cyane kurushaho. Icyemezo teleport y’u Rwanda yahawe kimara imyaka itatu.

 

Iki cyemezo ni ingenzi kuko ari ukugaragaza uburyo u Rwanda rukomeje gutera imbere ku rwego rw’ikoranabuhanga binyuze mu kugira ibikorwaremezo byujuje ubuziranenge ku rwego rw’Isi mu bijyanye n’itumanaho rya satellite.

Ku bashoramari, ibi bigaragaza ko serivisi batangira mu Rwanda ari ntamakemwa.

 

Ni icyemezo kandi kiri mu murongo w’u Rwanda rwo kuba igicumbi cy’akarere mu bijyanye no kugira ibikorwaremezo bigezweho byifashishwa mu isanzure cyane cyane mu itumahaho ryifashishwa satelite.

 

 

Ibi bizafasha mu korohereza abashoramari bashaka gutanga internet ya satellite, amakuru ajyanye no kugenzura imiterere y’Isi bijyanye n’imishinga iri gukorwa nk’ubuhinzi n’ibindi bikurura abashoramari muri uru rwego.

 

Ni intambwe ishimishije kuri Afurika kandi mu bijyane n’ikoranabuhanga by’umwihariko irijyanye n’isanzure, kuko teleport nk’iyi ifasha mu bijyanye no kwimakaza internet yihuta, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kwimakaza ubuhinzi bugezweho kuko abahinzi bagerezwa amakuru ku gihe kandi yizewe, gutanga serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, guhangana n’ibiza no guteza imbere ubushakashatsi.

 

By’umwihariko iki cyemezo ni intambwe idasanzwe ku Rwanda nk’igihugu cyashoye mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere ku rwego rwo hejuru kuva RSA yashingwa mu 2020, binyuze mu kubaka ibikorwaremezo n’ubushobozi bw’ababikora binyuze mu burezi.

 

Kuko u Rwanda ari rwo gihugu rukumbi ruhawe iki cyemezo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ni inkuru nziza ku bigo bitandukanye.

 

Ni igikorwaremezo cy’ingenzi ku bigo bitanga serivisi zishingiye ku makuru ya satellite, ibigo bya leta, iby’ubushakashatsi, iby’itumanaho n’ibindi.

 

Teleport zifite ibi byemezo ni nke harimo Nilesat yo mu Misiri nk’igihugu cya Afurika cyateye intambwe ifatika muri uru rwego na Cameroon ifite icy’agateganyo.

[mc4wp_form]