Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye kugirana ibiganiro imbonankubone na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu rwego rwo gushaka uko intambara imaze igihe ihuza ibihugu byombi yarangira.
Mu ibaruwa ifunguye yandikiye Putin, Zelensky yavuze ko bitaba bikwiye ko Ukraine itegereza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongera kwita kuri iki kibazo cy’iyi ntambara mu gihe bisa n’aho zihugiye mu ntambara ya Iran.
Zelensky yavuze ko amahoro ashobora kugerwaho binyuze mu biganiro bitaziguye hagati ya Ukraine n’u Burusiya, asaba ko habaho agahenge ku mirwano mu gihe ibiganiro byaba biri kuba. Icyakora, Putin yari yabanje kuvuga ko adashyigikiye ako gahenge.
Leta y’u Burusiya yatangaje ko yakiriye iyo baruwa kandi ko Putin aza kuyimenyeshwa. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na we yavuze ko byaba ari byiza Zelensky na Putin bahuye bakaganira, asaba impande zombi kugira ibyo zemera kwigomwa kugira ngo amahoro agerweho.
Nubwo Zelensky yasabye ibiganiro, Putin yakomeje kugaragaza ko atemera ko ibyo biganiro byatanga umusaruro.
Putin asaba ko Ukraine yava mu duce tune u Burusiya bwigaruriye, turimo Donetsk, Luhansk, Kherson na Zaporizhzhia, ndetse ikareka umugambi wo kujya muri NATO. Ukraine yo ivuga ko itazemera gutanga ubutaka bwayo kuko byaha u Burusiya imbaraga zo kongera kuyigabaho ibitero.
Zelensky yavuze ko Ukraine ibabazwa n’abaturage bayo bakomeje gupfa, asaba Putin kudatinya gufata inzira yo guhagarika intambara.