Kuri uyu wa Gatanu ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama, hari hategerejwe isomwa ry’urubanza rw’umuhanzi Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano.

Ni isomwa ry’urubanza rwabaye ku wa 02/06/2026 aho Yampano aregwa ibyaha 6 aribyo; Gukubita no gukomeretsa ku bushake, Ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, Gukoresha ibikangisho, Ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko, Kunywa ibiyobyabwenge no Kwangiza ikintu cy’undi.

 

Nyuma y’uko urukiko rwari rumaze kumva uko impande zombi ziregura, rwanzuye ko umwanzuro usomwa none ku wa gatanu tariki 05/06/2026 gusa isomwa ry’uru rubanza risubikwa ku munota wa nyuma.

 

Umucamanza wari gusoma uru rubanza yavuze ko bitewe n’ibibazo bya sisiteme batabasha gusoma imyanzuro y’urubanza, bimurira iryo somwa ry’urubanza ku wa Kabiri tariki ya 09/06/2026 saa cyenda z’amanywa.

 

Isomwa ry’urubanza rwa Yampano ryasubitswe kubera ibibazo bya sisiteme (network)

[mc4wp_form]