Nyirabagande Drocelle Fridaus wamamaye cyane nka Langwida mu Ikinamico Urunana, yitabye Imana ku myaka 64 azize uburwayi bikekwa ko ari umuvuduko ukabije w’amaraso.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 07 Kamena 2026 nkuko byemejwe na Urunana Development Communication yakiniraga.
Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Itetero, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge aho yari atuye, bwatangaje ko uyu mubyeyi yitabye Imana ahagana saa kumi z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru.
Iyi nkuru yanemejwe n’abo bakinanaga muri Urunana DC, ubutumwa bw’umwe muri bo bukaba bugira buti: “Mwaramutse mbabajwe no kubamenyesha ko umuvandimwe, umukinnyi w’Urunana DC, inshuti uzwi nka Rangwida yitabye Imana muri iki gitondo.”
Bamwe mu bakinnyi bakinanaga Urunana babwiye Imvaho Nshya ko batunguwe n’urupfu rwe kuko bari bamaranye iminsi mu kazi bazenguruka ibice bitandukanye by’Igihugu bakina Urunana, ndetse ejo ku wa 06 Kamena 2026, bari birirwanye mu kazi nta n’igicurane ataka.
Habukubaho Hyacinthe uzwi nka ‘Gitefano’ mu Runana avuga ko mu ijoro ryo ku wa 06 Kamena bandikiranaga ubutumwa bugufi kuri WhatsApp ariko atungurwa n’inkuru y’inshamugongo mu gitondo ivuga ko yitabye Imana.
Gitefano avuga ko Langwida yari umukinnyi mwiza w’intangarugero kuko mu myaka irenga 25 bakinana yamubonyemo ubuhanga.
Yagize ati: “Nk’abakinnyi bagenzi be twatunguwe kuko nijoro hafi saa tatu twandikiranaga. Gusa yari umukinnyi w’intangarugero haba mu ruhame, kuri radiyo na filimi rwose yari umukinnyi buri wese yifuza gukinisha.”
Mu biganiro bitandukanye yagiye akora Langwida yavuze ko yatangiye kwiyumvamo impano yo gukina ikinamico ubwo yigaga mu mashuri abanza.
Mu 1996 ni bwo yagaragaje impano ye yo gukina, aho yatangiye akina mu itsinda rikorera mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu aho bakinaga imikino ku ihohoterwa ryakorerwaga abagore.
Mu 2000 ni bwo yinjiye mu bakinnyi b’Urunana, muri uwo mukino ubu akaba yari afite abana babiri, Anyesi na Shyaka n’abuzukuru batatu barimo na Lupesu,(Lopez) umukobwa we Anyesi yabyariye iwabo.
Uyu mukino wabo mu Runana wari ugeze aho Langwida akunzwe cyane kuko inkuru ishyushye ari iya Anyesi n’umusore washakaga kuba umukwe wa Langwida; Chris urwanirwa n’abakobwa b’ibizungerezi i Nyarurembo.
Bitewe n’ibihe by’amakuba Anyesi na Chris banyuzemo uwo mukobwa agahisha Chris ko yabyaye byatumye ubukwe bwabo bupfa ku munsi wanyuma, birakaza Langwida cyane kuburyo kumva izina Chris byamuryaga mu matwi.
Nyuma y’igihe kirekire Anyesi na Chris baje gusa nk’abongera gusubira mu munyenga w’urukundo ariko Langwida akabyamaganira kure, ndetse ubu umukino wari ugeze aho Anyesi aserera na nyina ashaka kuva mu rugo iwabo kubera gutotezwa na Langwida akajya kwikodeshereza.