Umuganga w’Umunyamerika wanduye Virusi ya Ebola mu gihe yabagaga abarwayi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yayikize nyuma y’ibyumweru birenga bibiri yitabwaho n’abaganga mu Budage.

 

Uyu muganga witwa Peter Stafford w’imyaka 39, yari amaze iminsi ari mu kato mu Bitaro bya Charite biherereye i Berlin. Ku wa 6 Kamena nibwo abaganga batangaje ko ameze neza ndetse ko yemerewe gusubira mu buzima busanzwe.

 

Stafford yakoreraga umuryango wa gikirisitu ukora ibikorwa by’ubuvuzi muri RDC nk’umuganga ubaga. Bivugwa ko yanduye Ebola ubwo yabagaga umurwayi wari uyirwaye mu burasirazuba bwa RDC, mbere y’uko iki cyorezo gitangazwa tariki ya 15 Gicurasi.

 

 

Nyuma yo gusanga arwaye iyi ndwara, yavanywe muri RDC ajyanwa mu Budage n’indege yabugenewe.

Uyu muganga yavuze ko mu buvuzi yahawe harimo uburyo bushya bwo kuvura bukiri mu igeragezwa kuri ubu bwoko bwa Ebola buzwi nka Bundibugyo, kuko kugeza ubu nta muti n’urukingo biraboneka.

 

Umuryango we ugizwe n’umugore n’abana bane, na bo bari bashyizwe mu kato kubera ko bari mu bantu bashoboraga kuba baranduye, bemerewe gusohoka nyuma yo kugaragara ko nta bimenyetso by’iyi virusi bafite.

 

Stafford yashimiye ibitaro n’abakozi babyo bamwitayeho, ariko avuga ko ibitekerezo bye bikiri ku baturage ba RDC bakomeje guhura n’iki cyorezo badafite amahirwe yo kubona ubuvuzi nk’ubwo yahawe.

 

Yagize ati “amagambo ntahagije kugira ngo ngaragaze uko mbashimiye […] ibitekerezo byanjye biracyari ku baturage bo muri Congo badafite amahirwe yo kubona ubuvuzi nk’ubwo nahawe.”

 

Nubwo uyu muganga yakize, RDC iherutse gutangaza ko abantu 488 bamaze kwandura, barimo 86 bapfuye. Uganda yo imaze kwemeza ko abantu 19 banduye n’aho abandi babiri bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

[mc4wp_form]