Umuhanzi w’Umurundi uzwi cyane mu njyana ya Rap, Kirikou Akili, ari kwitabwaho n’abaganga mu Bufaransa nyuma yo kugira ikibazo cy’uburwayi mu Mujyi wa Lille aho yari amaze iminsi atuye.

 

Amakuru avuga ko yafashwe n’uburwayi bukomeye mu gitondo cyo ku wa 7 Kamena 2026, ahita ajyanwa kwa muganga byihuse mu bitaro bya Hôpital Saint-Philibert. Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, yatangiye koroherwa ndetse ubu amakuru yizewe agaragaza ko ari gutora agatege nubwo akiri mu bitaro.

 

 

Hari abari hafi ye bavuga ko ikibazo yagize gishobora kuba cyatewe no guhumanywa cyangwa kurogwa, ariko kugeza ubu nta makuru arambuye cyangwa yemejwe n’inzego zibishinzwe aratangazwa.

 

Kirikou Akili, amazina ye nyakuri akaba Youssufu Akbar Niyonkuru, ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Burundi no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo Soma Number, Washa, Binua na Aha Nihe?

Kirikou Akili - Songs, Events and Music Stats | Viberate.com

[mc4wp_form]