Ikipe ya Aston Villa yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, biravugwa ko yaba iri mu nzira zo gukorana n’u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda.

 

Urubuga Read Aston Villa rukunze kwandika kuri iriya kipe ibarizwa mu mujyi wa Birmingham wa kabiri munini mu Bwongereza, rwatangaje ko Visit Rwanda iri mu mazina ari kuvugwa nk’ashobora kuba umuterankunga mushya uzagaragara ku kuboko kw’imyambaro (sleeve sponsor) ya Aston Villa.

 

Andi makuru kandi avuga ko Aston Villa n’u Rwanda bashobora gutangaza ko binjiye mu bufatanye mu minsi iri imbere, n’ubwo ba nyirubwite nta n’umwe urabivugaho.

 

Icyakora Villa imaze iminsi iri gushaka umuterankunga mushya uzajya ugaragara ku kuboko kw’imyenda yayo nyuma y’uko amasezerano yari ifitanye na Trade Nation yarangiye muri uyu mwaka.

 

Iyi kipe iravugwa mu biganiro n’u Rwanda, mu gihe amasezerano yo kurumenyekanisha biciye muri Visit Rwanda rwari rumaze imyaka umunani rufitanye na Arsenal yarangiranye n’umwaka ushize w’imikino.

 

Muri iyo myaka, ikirango cya Visit Rwanda cyagaragaraga ku kuboko kw’imyenda y’iyi kipe yo mu mujyi wa Londres, ndetse no kuri Stade yayo ya Emirates.

 

Read Aston Villa ivuga ko Visit Rwanda iri gushaka uburyo bwo gukomeza kugira ijambo muri Premier League ku giciro kidakanganye n’icyo yatangaga muri Arsenal, ariko ikabona umusaruro uhagije mu kwamamaza ubukerarugendo n’ishoramari ry’u Rwanda.

 

Uru rubuga rugaragaza ko Aston Villa ishobora kuba amahitamo meza kubera umusaruro mwiza imaze iminsi igaragaza ku rwego rw’u Burayi ndetse no kuba izakomeza gukina amarushanwa atuma igaragara kuri televiziyo ku rwego mpuzamahanga.

 

Mu gihe iyi kipe yaba ibaye umufatanyabikorwa mushya w’u Rwanda, yakwiyongera ku makipe ya Atletico de Madrid yo muri Espagne, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Los Angeles Clippers yo muri NBA, Los Angeles Rams na Basketball Africa League basanzwe bafatanya n’u Rwanda biciye muri Visit Rwanda.

[mc4wp_form]