Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi Umuryango Human Rights Watch (HRW) wasohoye Raporo ibogamye ishinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) ibinyoma bitagenzuwe cyangwa ngo bikorweho iperereza, mu gihe yirengagiza ukuri k’ubufatanye bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ha Congo (RDC) n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR.
U Rwanda rwamaganye iyo raporo yasohotse ku wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2026, ishinja ingabo za RDF guhatira abantu kwinjira mu gisirikare, kwica, gufunga, iyicarubozo no kwinjiza abana mu ngabo.
Nanone kandi u Rwanda rwamaganye ndetse runanyomoza uburyo HRW yagerageje guhuza umutwe wa M23 n’Ingabo z’u Rwanda mu gihe ari umutwe w’Abanyekongo barwanira mu gihugu cyabo.
Iyi raporo y’amapaji 78 yiswe “Urupfu Rwari Hose: Ugufunga guteguye, Ubwicanyi no kwinjiza abantu ku gahato mu gisirikare”, Human Right Watch imaze imyaka isaga 30 ijomba ibikwasi ubusugire bw’u Rwanda, yavuze ko ibikorwa by’umutwe wa M23 muri RDC ntaho bihuriye na RDF.
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ibyuho biri muri iyi raporo, bishimangirwa ukutizerwa kwayo, abo yemeza ko ingabo za Leta ya Congo (FARC) zishyigikira imitwe yitwaje intwaro irwanya M23 irimo n’uwa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ntigaragaze ibifatika byavuye mu bushakashatsi ku mikoranire ya FARDC, FDLR na Wazalendo.
Iyi raporo kandi igaragaza ko abayobozi ba Congo baha intwaro, bagatera inkunga ndetse bagategurana ibitero na FDLR, Wazalendo n’indi mitwe yitwaje intwaro, ariko nta muyobozi w’iyo mitwe urashyirwa ku rutonde rw’abafatirwa ibihano nubwo ubwo bufatanye bushinjwa ibyaha ikomeye by’intambara.
U Rwanda runenga ko iyo raporo yakozwe ku ruhande rwa M23 iyihuza n’u Rwanda mu gihe Kinshasa ikora ibyaha ku mugaragaro yirengagizwa nkana.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yagize ati: “Ukubaza inshingano kubogamye gushingiye ku ipererereza na ryo ribobogamye si ukubazwa inshingano.”
U Rwanda kandi rwavuze ko iyi raporo irimo amakosa menshi y’ubunyamwuga, aho umutwe wayo ugira u Rwanda umunyabyaha ariko ariko ikagira ugushidikanya n’amakuru afefetse mu bihamya biri ku mugereka.
Guverinoma y’u Rwanda iti: “Si ubwa mbere HRW igerageje kubeshya rubanda binyuze mu birego by’ibinyoma batangaza mu banyamakuru, ari na ko bashyingura ugushidikanya kwabo mu migereka. Nta mukozi wabo ushinzwe iperereza wigeze agera mu duce iyi raporo ivuga, nta wigeze asura kuri site, nta mubiri wataburuwe cyangwa ngo habe harabayeho gufata ibipimo bya gihanga.”
U Rwanda ruvuga kandi ko raporo ubwayo yemeza ko umubare w’abapfuye wamenyekana ari uko imva rusange zigaragaye kandi zigatabururwa, ariko ngo nta mva n’imwe yabonywe.
Ikindi gihamya kigaragaza ubumyamwuga bukemangwa ni uburyo abatangabuhamya bose bagirwa ubwiru, aho usanga igice kinini cy’ubuhamya bagihabwa n’abarwanyi bamanitse amaboko babarizwa muri kasho z’igisirikare cya Congo, bigaragara ko baba bahatiwe kuvuga ibyo bitezweho kuvuga.
Iyi raporo kandi inengwa cyane kudaha agaciro uburemere bwo gukoresha abacanshuro b’abanyamahanga yise abasirikare bigenga, na bo bakaba baravuzweho bike cyane ugereranyije n’ubusesenguzi bashoboraga gukorwaho ku mgaruka bagira ku mutekano muke wa RDC.
Ubufatanye nwa FARDC, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga na bwo bwagabanyirijwe uburemere cyane kandi ibikorwa byabo bifite ingaruka zitaziguye ku basivili.
Gusa ngo iyo HRW igeze ku mutwe wa M23 isya itanzitse, igakora isesengura ribogamye kandi riyobya rubanda, ariko ikanirengagiza ko RDC irenga ku masezerano ha Washington, n’ibirebana n’agahenge kemejwe byose.