Raporo yashyizwe hanze n’ibitangazamakuru mpuzamahanga ivuga ko Leta ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yaba yarahaye Iran amafaranga abarirwa muri za miliyari z’amadolari kugira ngo ihagarike ibitero yayigabagaho mu gihe amakimbirane hagati ya Iran, Amerika na Israel akomeje gukaza umurego.
Nk’uko Reuters yabitangaje, UAE yamaze kugeza kuri Iran miliyari eshatu z’amadolari ya Amerika ($3bn), mu gihe andi makuru aturuka mu karere avuga ko ayo mafaranga ashobora kugera hagati ya miliyari 10 na miliyari 20 z’amadolari.
Aya makuru agaragaza impinduka zikomeye mu mubano wa UAE na Iran, cyane cyane ko mbere UAE yari mu bihugu byagaragazaga umurongo ukakaye kuri Tehran ndetse ikanashyigikira ibikorwa byo kuyishyiraho igitutu.
Raporo ivuga kandi ko mu minsi ishize UAE yakiriye bamwe mu bayobozi b’umutwe wa IRGC wa Iran mu nama yabereye i Abu Dhabi, hagamijwe kugabanya umwuka mubi no kwirinda ko igihugu cyaba kimwe mu byibasirwa n’ibitero bya Iran.
Mu gihe ibihugu nka Bahrain, Kuwait na Jordan byavuze ko byagabweho ibitero bya Iran nk’igisubizo ku bitero bya Amerika, UAE yo ntiyigeze igaragara mu bihugu byibasiwe cyane muri iyo minsi.
Abasesenguzi bavuga ko niba aya makuru ari ukuri, ashobora kuba ari intambwe nshya mu kongera umubano w’ubucuruzi hagati ya Iran na UAE, kuko UAE isanzwe ari umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Iran mu rwego rw’ubukungu.
N’ubwo bimeze bityo, UAE ndetse na Iran ntabwo ziratangaza ku mugaragaro iby’ayo mafaranga bivugwa, bituma hakomeza kubaho impaka ku kuri kw’ayo makuru n’icyo ayo masezerano yaba agamije mu rwego rwa politiki n’umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati.