Abaturage bo mu Karere ka Mubende na Fort portal muri Uganda bacitsemo igikuba nyuma y’aho uwitwa Habimana na mugenzi we Twinamatsiko James, bafashwe bagiye gucuruza inyama z’imbwa.

 

Aba bombi bafashwe na polisi yari icunze umutekano  kuwa 13 Kamena 2026,  mu muhanda wa Mubende bigaragara ko bari bagiye kuzigurisha.

 

Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko “abaturage bacitsemo igikuba kuko aba bagabo bagaburiye benshi muribo muri ibyo bice byombi.”

 

Aba polisi bataye muri yombi aba bombi nyuma y’aho baketsweho ko bari gutoroka, basanga moto batwaye ihetse imbwa enye zibaze, inyama zazo bazishyize mu mufuka.

 

Habimana na mugenzi we biyemerera icyaha bakavuga ko uwo ari wo murimo basanzwe bakora, aho botsa inyama z’imbwa bakazicuruza  ku muhanda yomu turere twa Mubende na Fort portal muri Uganda.

 

Polisi ya Uganda yafunze aba bombi, bategereje kugezwa mu nkiko.

[mc4wp_form]