Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byageze ku masezerano y’amahoro ashobora guhagarika intambara no kugabanya amakimbirane yari amaze igihe ahangayikishije akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

 

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Sharif yavuze ko ibiganiro byahuje impande zombi byatanze umusaruro mwiza, ashimangira ko aya masezerano ashobora kuba intambwe ikomeye iganisha ku mahoro arambye.

 

Yagize ati: “Nyuma y’ibiganiro bikakaye, twishimiye gutangaza ko amasezerano y’amahoro yagezweho hagati ya Amerika na Iran.”

 

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan yunzemo ko “impande zombi zatangaje ihagarikwa ryihuse kandi rya burundu ry’ibikorwa bya gisirikare ku mirongo yose y’urugamba, harimo no muri Libani.”

 

Pakistan yagize uruhare mu buhuza hagati ya Washington na Tehran.

 

Biteganyijwe ko umuhango wo gushyira umukono kuri ariya masezerano uzabera mu Busuwisi ku wa 19 Kamena 2026.

Amakuru yatangajwe n’inzego zitandukanye agaragaza ko amasezerano arimo guhagarika ibikorwa bya gisirikare, koroshya urujya n’uruza rw’ubucuruzi mu muhora wa Hormuz ndetse no gukomeza ibiganiro ku bibazo birebana na gahunda ya Iran ya nikleyeri.

 

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na we yatangaje ko habonetse ubwumvikane hagati y’impande zombi, avuga ko aya masezerano ashobora gutuma akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati kongera kubona ituze nyuma y’igihe kirekire karangwa n’umwuka mubi wa politiki n’umutekano.

 

Icyakora, bamwe mu bayobozi ba Iran bagaragaje ko hakiri ingingo zimwe zikeneye kunozwa mbere y’uko amasezerano ya nyuma ashyirwaho umukono.

 

Tehran ivuga ko icyemezo cya nyuma kizafatwa nyuma yo gusuzuma neza ibikubiye muri ayo masezerano.

Naramuka ashyizweho umukono nk’uko biteganyijwe, aya masezerano yaba ari imwe mu ntambwe zikomeye za dipolomasi zagezweho hagati ya Amerika na Iran mu myaka myinshi ishize, ndetse akaba ashobora kugira uruhare mu kugabanya umwuka mubi umaze igihe mu Burasirazuba bwo Hagati.

[mc4wp_form]