Bamwe mu barimu bafashije abana muri gahunda nzamurabushobozi (Remedial program) Igihembwe gishize, barataka bavuga ko batishyuwe amafaranga y’itike yo mu gihembwe gishize atangwa n’Ikigo gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB.

 

Umwe muri aba barimu abinyujije ku munyamakuru, Oswald Mutuyeyezu, yagize ati “ Mugihe REB yatangaga amafaranga y’itike ku barezi Bafashije abana muri gahunda *nzamurabushobozi (Remedial program) Igihembwe gishize, hari ibigo byirengagijwe kugeza ubu tugiye gusoza umwaka w’amashuri bitarayahabwa.”

 

Uyu mwarimu yatanze urugero rw’ishuri ryitwa APEM Ngarama riherereye mu Karere ka Gatsibo.

 

REB yavuze ko amafaranga yayatanze. Ku rukuta rwabo rwa X, bati ” Amafaranga yaratanzwe ku bigo byose! Gusa niba kuri icyo kigo ntayo babonye, turaza kubikurikirana tumenye ikibazo cyabaye kandi gikemuke.”

[mc4wp_form]