Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Senateri Dr. Frank Habineza, yatangaje ko ishyaka rye riteganya kurega Leta mu Rukiko rw’Ikirenga kubera “Transit Centers”, avuga ko zikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagasaba ko zakurwaho burundu.

 

Ubusanzwe ibigenderwaho kugira ngo umuntu ajyanwe muri Transit Centers biteganywa n’iteka rya Minisitiri rigena inshingano n’imikorere y’ibigo ngororamuco by’ibanze.

 

Iri teka riteganya ko abajya muri ibyo bigo banyuramo by’igihe gito ari abantu bafite imyitwarire ibangamiye abaturage, irimo gusabiriza, uburaya n’ibindi.

Gusa hari ubwo muri ibyo bigo hajyanwayo abakoze ibyaha biba bikwiye gukurikiranwa n’amategeko, birimo ubujura, gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi.

 

Senateri Dr. Frank Habineza yabwiye UMUSEKE dukesha iyinkuru ko mu migabo n’imigambi y’ishyaka rye biyemeje ko izi “Transit Centers” zavaho kuko zidakurikiza amategeko agenga uburenganzira bwa muntu.

 

Ati: “Ariko impamvu ni uko zitubahiriza amategeko ajyanye no gufunga no gufungura abantu, kuko usanga abantu bafatwa bagafungwa binyuranyije n’amategeko, bagamara igihe kinini bataragezwa imbere y’ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacyaha.”

 

Yakomeje agira ati: “Noneho muri transit centers ibyo gukurikiza amategeko ntabwo bibaho, umuntu arafatwa bakamushyiramo akamera nk’ufunzwe, akarya rimwe ku munsi. Tujya twumva ko hari n’igihe bakubitwa, umuntu akabura umwavoka umwunganira, akaba yanamara amezi atatu atarabona ubutabera. Tugasaba ko ibi byose bitubahirije amategeko byahinduka.”

Senateri Dr. Frank Habineza asanga kuva mu 2017 kugeza uyu munsi ibyo basaba bidakurikizwa, bityo ishyaka rye risanga nta yindi nzira isigaye uretse kurega Leta mu nkiko.

 

Ati: “Twatangiye kugitegura, tumaze igihe dukusanya ibimenyetso byinshi twarabibonye. Mu minsi iri imbere tuzabigeza mu Rukiko rw’Ikirenga.”

Avuga ko izi transit centers ziramutse zivuyeho, zahindurirwa inshingano zikaba zafasha abantu kugororwa aho kuba ahantu ho guhanirwa.

 

Hon. Dr. Habineza avuga ko ibi bigo bisigaye byarabaye igikangisho, by’umwihariko mu nzego z’ibanze, aho kuba igisubizo.

 

 

Umukozi ushinzwe itumanaho n’inozabubanyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Kwitonda Claude, aherutse kubwira UMUSEKE ko ubusanzwe ibi bigo by’igororamuco ry’ibanze bigomba kuba bifite abashinzwe imitekerereze, ubwisanzure n’umutekano.

 

Yavuze ko bakorana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu gukora ubugenzuzi bw’aya magororamuco y’ibanze, iyo babonye hari ibitubahirizwa bakabitangamo raporo.

 

Ati: “Ibyo rero iyo tubikoze, tubitangamo raporo igatangwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), na yo ikayishyikiriza uturere.”

Transit centers hari ubwo zifatwa nka ‘munyumvishirize’ na bamwe mu bo mu nzego z’ibanze, baba bashaka kwihimura ku bantu batumvikana cyangwa badahuza ku bintu bimwe na bimwe.

[mc4wp_form]