Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Cape-Vert, Vozinha, yatangaje ko impamvu yarize cyane nyuma y’umukino w’Igikombe cy’Isi 2026 ikipe ye yanganyijemo 0-0 na Espagne, ari uko yakoze amateka meza ariko abamureze badahari ngo babibone.
Ku wa mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, ni bwo Cape-Vert iri mu zihagarariye Umugabane wa Afurika mu Gikombe cy’Isi 2026, yaganyije na Espagne 0-0 mu mukino wo mu itsinda H.
N’ubwo iyi kipe iri mu zihagarariye Umugabane wa Afurika yabonye inota, si benshi bayihaga ayo mahirwe ariko ibifashijwemo n’umunyezamu wayo, Vozinha, yabigezeho.
Abakurikiye uyu mukino, babonye ko ukirangira, uyu munyezamu w’imyaka 40 yasazwe n’amarangamutima menshi bigatuma asuka amarira nyamara yahembwe nk’uwitwaye neza muri uyu mukino.
Abajijwe impamvu yasutse amarira, Vozinha yasubije ko yababajwe n’uko yanditse aya mateka ariko abamureze bakamukuza bataje kuri Stade.
Ati “Narize nyuma y’umukino kubera ko ubwo nari nkiri muto narezwe n’ababyaye ababyaye ababyeyi banjye ariko batabashije kuba bari hano. Bombi bapfuye mu gihe gishize. Mama wanjye nawe ntabwo yabashije kugera aha kubera ko yabuze Visa n’amafaranga yo yari akenewe yo kuyishyura. Ntabwo twabashije kubasha gukemura icyo kibazo ku gihe.”
Ni umukino watumye Isi yose imenya uyu munyezamu, ndetse abamukurikira ku rubuga rwa Instagram bavuye ku bihumbi 43 ubu abamukurikira bamaze kurenga Miliyoni eshatu.
Vozinha w’imyaka 40, akinira Chaves yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya kabiri muri Portugal.