Kuri uyu wa Kane, itariki ya 18 Kamena 2026, Igisirikare cya Congo (FARDC) cyatangaje ko kigaruriye Minembwe Centre, muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Minembwe Centre ifatwa nk’icyicaro gikuru cy’abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho ukorana na AFC/M23.
Nk’uko byatangajwe na S/Lt Mbuyi Kalonji Reagan, Umuvugizi wa Operation Sukola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, kwigarurira Minembwe Centre byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, itariki ya 17 Kamena 2026.
Hashize icyumweru havugwa imirwano ikaze mu misozi miremire ya Minembwe hagati ya Twirwaneho, ikorana na AFC/M23, ndetse n’Ingabo za Congo, zishyigikiwe n’Ingabo z’u Burundi na Wazalendo, zagabye igitero kuri Minembwe Centre, agace gatuwe cyane cyane n’Abanyamulenge.
Aya makuru ntabwo yigeze yemezwa n’abantu bahibereye nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Kivu Morning Post.
Nk’uko amakuru yigenga abitangaza, ngo imirwano irakomeje mu bice bikikije Centre ya Minembwe, aho bivugwa ko Umudugudu wa Ilundu ugenzurwa igice na FARDC naho ikindi gice kikaba kigenzurwa n’abarwanyi ba Twirwaneho.
Ayo makuru kandi avuga ko, kugeza ubu, Centre ya Minembwe ikomeje kugenzurwa na Twirwaneho.
Bivugwa ko Ingabo za Congo zagabye igitero gikomeye kuri Centre ya Minembwe gikoresheje n’ingabo nyinshi ku butaka, zifashwa n’ibitero byo mu kirere by’indege zitagira abapilote bikomeje guhitana abasivili b’inzirakarengane.